Reba Video

Reba Video

Urukundo

"Iyo umuntu yakoze neza ku manywa aba akwiye kwiha umwanya wo kwishimisha ni mugoroba". UWIMANA Jane

Uwimana Jane umunyamakuru akaba n'umuririmbyiBisanzwe bimenyerewe ko akenshi abantu bavuga kuri micro ya Radio bagira n'impano yo kuririmba ndetse no guhanga indirimbo, ariko si henshi abagore n'abakobwa bashobora kubigira umwuga byombi. Umwe mu banyarwandakazi bamaze igihe mu itangazamakuru ry'umwuga yatweretse ko bishoboka ubwo twamusangaga aririmbira kuri Lemigo Hotel hano i Kigali. UWIMANA Jane amaze imyaka isaga itanu mu itangazamakuru ry'u Rwanda akaba azwi mu makuru mu Kinyarwanda ya Radio10.

Uyu mwari rero hari byinshi afitemo impano bitari gutara, gukusanya cyangwa kuvuga amakuru kuko mu muziki iyo ahuye n'abacuranzi aririmba kakahava. Ku mugoroba wo ku wa gatatu taliki 18Mutarama 2012 yaririmbiye kuri Lemigo Hotel ahaba hateraniye abantu benshi baje gutega amatwi injyana nziza y'umuziki, icyo gihe natwe twaboneyeho kugirana nawe ikiganiro kigufi.

zahabutimes.com: Ko dusanzwe tukumenyereye nk'umunyamakuru w'umwuga, ibijyanye no kuririmba live wabitangiye ryari?

Uwimana Jane: Natangiye kuririmba hano kuri Lemigo Hotel mu mpera z'umwaka ushize ariko kuririmba ni impano namenye ko mfite nkiiri umwana muto, naririmbye muri chorale hanyuma nza no gutangira kuririmba ku giti cyanjye muri 2005 n'ubwo ntabishyizemo imbaraga nyinshi icyo gihe.

ZT: Ni hano kuri Lemigo uririmbira gusa se cyangwa ufite n'andi matsinda muririmbana ahandi hatandukanye?

U.J: Ubusanzwe ndirimba mu buryo bubiri. Ndirimbana na live band nka hano kuri Lemigo ndetse no kuri Hotel Novotel, ariko igihe kinini nakiririmbyemo umuziki uzwi ku izina rya Karaoke. Iyo ni programme ikorwa na mudasobwa ikaba igira ubwoko bw'indirimbo zicuranze n'akarusho k'uko amagambo y'izo ndirimbo agaragara ku rukuta umuntu akabasha kuririmba ayasoma. Naririmbye Karaoke mu gihe cy'imyaka itatu i Gikondo muri Passadena, nza kuririmba ikindi gihe gito muri Virunga MTN Center ariko nabihagaritse kubera gahunda z'amasomo zari zikiri nyinshi.

ZT: Kuririmba live ko ari ubuhanga kandi bushobora kuba busaba n'umwanya wo kwitoza, ubifatanya ute n'akazi k'itangazamakuru nako gasaba umwanya uhagije?
U.J: Ahari ubushake haboneka n'ubushobozi. Nashatse gukora umuziki kuva cyera ariko nkagira imbogamizi cyane cyane zo kwiga kuko nabaga mbifatanya n'umwuga nsanzwe nkora w'itangazamakuru. Muri 2005 nibwo nakoze indirimbo ya mbere, muri 2008 nkora indirimbo ya kabiri ariko nanirwa gukomeza ngo mbe nakora album yanjye nyishyire ahagaragara. Hagati aho nibwo nungutse igitekerezo cyo kujya ndirimba karaoke kuko idasaba umwanya munini wo kwitoza cyane cyane ko hagaragaramo indirimbo z'abahanzi mpuzamahanga inyinshi nkaba nzizi kubera ko nazikunze nkiri muto. Ibi byansabaga gusa amasaha ya nimugoroba ndangije akazi gasanzwe,nkajya gushimisha abantu no kwishimisha mu kuririmba karaoke. Mu mpera z'umwaka ushize nari ndi ku musozo w'amasomo nigaga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda ajyanye n'itangazamakuru mbona ko umwanya namaraga ku ntebe y'ishuri nshobora kuwukoresha nitoza kuririmba live hamwe n'abacuranzi batandukanye. Muri make iyo nsubitse gahunda z'umunsi mu itangazamakuru mpita ntangira gahunda z'umugoroba mu muziki.

ZT: Wumva uruhare rwawe mu iterambere ry'umuziki nyarwanda ndetse no mu iterambere ry'ubuzima bw'abanyarwanda muri rusange ari uruhe?

UJ: Mu muziki nyarwanda, uruhare rwanjye ni ukwereka cyane cyane abahanzi bakibyiruka urugero rwiza rw'uko kuririmba n'ijwi ry'umuntu muri buri bitaramo bishoboka bikaba kandi bitandukanye no gucuranga CD byari byarashegeshe ibitaramo by'abahanzi nyarwanda. Mu buzima rusange bw'abanyarwanda ho ni byinshi nishimira kuba nkora kuko mu cyumweru nshobora kuririmba mu bitaramo bitatu, live cyangwa karaoke bikaruhura ndetse bikanashimisha ababa babyitabiriye, aho ndirimbira ni ahantu ushoboraguhurira n'inshuti mukishimisha nyuma y'akazi katoroshye umuntu aba yiriwemo, ni ahantu harangwa ibyishimo gusa kuko n'ubwo waba wavuganye nabi n'umuntu mukahahurira muhita mwiyunga bitewe n'ubutumwa dutanga mu ndirimbo, ndetse n'umwuka w'ubusabane uba uharangwa. Havukira ibitekerezo byinshi byubaka kuko abantu baba babonye umwanya wo kwisanzura no gushyira ubwenge ku gihe.

ZT: Ubona se kuririmba gutya bishobora gutunga umuntu wabigize umwuga?

U.J: Ni umwuga mwiza cyane, uretse kuba byagira icyo byinjiza mu mufuka binatuma umuntu agira ubuzima bwiza kuko uko uririmba ni nako uba uruhuka, ni imyitozo y'umubiri n'ibitekerezo.

ZT: Abakunzi b'umuziki waba ubahishiye iki mu minsi iri imbere?

U.J: Nibaze twidagadure muri live music kuko aho ndirimbira hose kwinjira ni ubuntu, kugeza ubu gahunda ihamye ya live mfite ni kuri Lemigo Hotel buri wa gatatu guhera saa moya kugera saa ine z'ijoro, nkaba nababwira kandi ko twubahiriza amasaha nk'urugero abacuranzi n'abaririmbyi bakora ibitaramo bari bakwiye kureberaho. Karaoke music ni kuri Captain ku cyumweru guhera saa mbiri kugeza saa sita z'ijoro. Mu minsi mike nzabamenyesha gahunda nzatangira kuri Hotel Novotel na The Manor Hotel. Iyo umuntu yakoze neza ku manywa aba akwiye kwiha umwanya wo kwishimisha ni mugoroba. Ku bakunzi b'umuziki rero nababwira iki!
ubwo Jane yaririmbaga kuri Lemigo Hotel

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário