Ibi ni ibyo twatangarijwe na Phil Pita umwe mubagize Talent Group, itsinda ritegura rikanatunganya ikinyamakuru Talent Magazine.
Mu kiganiro cye na ZahabuTimes.com, Bwana Phil Pita yagize ati: "Talent Magazine ni nshya, abantu benshi ntibarayimenya kuko imaze gusohoka inshuro imwe gusa,ubu tukaba turi gukora cyane kugirango dushyire ahagaragara inimero ya 2, dore ko gutunganya ibigendanye n'amashusho (design) byamaze kurangira hasigaye gusohora impapuro (printing) gusa,mbese abantu bitegure kubona ibintu bidasanzwe muri iyi nimero, kandi twizeyeko bizabashimisha kuko aho abantu babaye nkaho batanyuzwe kunshuro yambere hose, bakaba barahadutungiye agatoki twagerageje kuhakosora kuburyo ntekerezako bizabanyura kurushaho"
Twamubajije kandi ku cyatumye bifuza gushinga ikinyamakuru, nka Talent Group, dore ko atari ibintu bimenyerewe cyane hano mu Rwanda. Yadusubije agira ati:" Ngirango mwese murabizi ko muri iki gihe iterambere riza kandi no mwihererekanya-makuru naho rigomba kuhagera. Nka Talent Group twaricaye dusanga ari ngombwa ko twakora ikintu abantu bazajya baboneramo amakuru atandukanye bitabasabye kwicara burigihe impande za radio, ikintu buri wese ashobora gusoma isaha n’isaha aboneye umwanya. Ikindi kandi twifuzaga guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ahanini mu rubyiruko. Mu nyandiko zacu twibanda cyane ku bugeni, umuco n'imyidagaduro kuko bifite uruhare runini mu iterambere ry'urubyiruko n'igihugu muri rusange"
Iyi magazine ikaba isohoka burikwezi aho izajya igurishwa kumafaranga 1000 gusa. naho abonnement ikazaba 9000 kumwaka na 5000 ku mezi 6. Naho abashaka kugira ibitekerezo batanga n'abifuza ubundi bufasha bakoresha
Sem comentários:
Enviar um comentário