Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Ganzo

Umuhanzi Ganzo

Umuhanzi Ganzo amazina ye asanzwe yitwa Marlyse Bonhomme Gwiza. Ni umuhanzi w’umunyarwandakazi wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science). Yavutse kuwa 06 Kanama 1988, avukira i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amashuri abanza yayigiye mu Rwanda muri Camps Kigali kugeza mu mwaka wa Gatanu ahita ajya mu Bufaransa aho yarangirije amashuri abanza ndetse ahiga umwaka wa mbere w’Ayisumbuye. Nyuma yagarutse mu Rwanda akomereza mu ishuri rya Notre Dame de Citeaux i Kigali.

Izina GANZO ryo ngo ryaturuse ku buryo babonaga akunda ubuhanzi maze bafata ijambo " Inganzo " bakuraho "In " asigara “Ganzo”, ariko kwiyita Ganzo.

Ubuhanzi bwe yabutangiye mu gukunda indirimbo kuva kera ari umwana nuko akajya asubiramo iz’abandi bahanzi bakomeye (interpretation). Yaje kujya muri Korali ya Worship Team muri Restauration Church, ari naho yatangiye kugaragaza impano mu gusubiramo no kwigana ibihangano by’abahanzi bakunzwe.

Indirimbo yahereyeho mu kuririmba ni iyitwa “Nta bwoba” mu mwaka wa 2009. Iyindirimbo yayikoreye muri Studio yitwa “Ubuntu”. Nyuma yaho yaje kongera gusohora indirimbo yise “Wowe” nyuma akurikizaho iyo yise “Byakubaho”. Yaje kandi kuririmbana n’umuhanzi Massamba Intore indirimbo yise Komera Rwanda, mu rwego rwo guhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário