RUKUNDO Elijah umenyerewe ku mazina ya GREEN P cyangwa THE GREEN PERSON, yabonye izuba taliki 25 Ukuboza 1988 i Kampala mu gihugu cya Uganda. Ni mwene MBONIMPA Jean na MBABAZI Esther, akaba umwana wa kane mu muryango w’abana batandatu. Ubwana bwa Green P bwaranzwe no kuba yarakundaga gukina billes n’umupira w’amaguru cyane. Yize amashuri y’inshuke i Kampala, amashuri abanza ayiga i Gikondo ku ishuri ribanza rya Kinunga. Ayisumbuye yayatangiriye kuri E.S.K (Kicukiro) akomereza muri A.D.B ; C.E.F.O.T.E.K ; E.T.A.K ayasoreza kuri C.G.F.K, ubu akaba yitegura gutangira amashuri makuru mu gihugu cy’Uburundi. Green P ni umuraperi w’umunyarwanda ukunze gukoresha Gangsta Rap yo mu ishuri rya kera (Old school). GUHURA KWA GREEN P NA RAP NO KUVUKA KWA TOUGH GANGS. Green P yakunze Rap ayikundishijwe na mukuru we Dan. Uyu Dan yari asanzwe we ayikunda, akaba yari afite amakaseti (cassettes) ya radio menshi ariho rap yakundaga kumva iwabo mu rugo, akaba ari naho Green P yahereye ayikunda. Nubwo kugera ubu Dan atazwi na benshi aririmba, ariko yakundishije barumuna be umuziki ku buryo babiri muri bo (The BEN na Green P) baje kuvamo abahanzi. Nyuma yo kwitegereza ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi bwa muntu ari nako ashaka kubiririmbaho, Green P uburyo yashakaga kubivuga, yasanze yakwishyira mu rwego rw’abaraperi, igitekerezo cyo kuba umuraperi kiba kivuye aho. Mu mwaka wa 2004, Green P yinjiye muri studio akora indirimbo ye ya mbere yitwa NGWINO, akaba yarayikoreye muri TFP kwa BZB. Nyuma yakomeje gukora rap, akenshi ari kumwe na J. POLLY wari usanzwe ari n’inshuti ye kuva mu mashuri abanza. Baje guhura na BULLDOGG a.k.a Old School ari kumwe na FIREMAN a.k.a Kibiriti, bahujwe no kuba baririmba mu buryo bumwe, nyuma bahita bashinga TOUGH GANGS, nyuma y’igihe gito undi muraperi P FLA abiyungaho, kugera ubu akaba ari bo bayigize. Kuva yatangira kuririmba, Green P amaze gukora indirimbo nyinshi ari wenyine ndetse ari kumwe n’abandi bahanzi. Muri zo twavuga nka KWICUMA na J. Polly na Lick Lick, UWO NI INDE, M.O.G na Steve, NYUMVIRA na The Ben, BETTER DAY na Pacson, INZIRA YANJYE na P Fla na Fireman akaba amaze gukorera muri studio nyinshi nka TFP, F2K, UNLIMITED, ONE WAY, DREAM RECORDS n’ahandi. Green P ari kumwe na TOUGH GANGS bamaze kugaragara mu biterane (concerts) byinshi ari nako bakomeje gushimisha benshi nabo ubwabo bikabanyura. Igiterane avuga kugera ubu cyamushimishije kurusha ibindi ni icyo TOUGH GANGS yakoze taliki 26 Ukwakira 2008, yaraye iririmbye muri launch ya album ya MC FAB. Iki giterane cyari cyabereye mu Ruhango, cyateguwe na TOUGH GANGS gihabwa izina rya HIP HOP NATION. ICYO RAP ARI CYO KURI GREEN P N’IBYO ATEGANYA KUYIKORAMO VUBA. Ikintu kibabaza Green P kugeza ubu muri rap ni igihe cyahise bamaze bayikora ariko abantu badashaka kuyumva, akaba anashimishwa no kuba basigaye bayumva. Kuri we abona rap ari umuti weza ukanaruhura roho ye n’ibitekerezo bye. Iyo arebye asanga umuziki nyarwanda urimo ugenda uzamuka ku buryo bushimishije, kuko ubu abantu batangiye kwibonamo ABASANI (abakora umuziki). Ku by’umwihariko asanga rap irimo izamuka kuko na yo isigaye yumvwa nk’izindi njyana zose. Kuri we asanga umuntu aba afite impamvu ye ku giti cye yo kuririmba ibyo aririmba, bityo ntawe abona ko aririmba amafuti ngo hato aveho abimuziza. Green P afite gahunda yo gukomeza gukora rap inogeye abafana be n’aba TOUGH GANGS muri rusange. Ni muri urwo rwego bategura ibiterane bibiri mu minsi ya vuba, harimo launch ya album ya P FLA n’ikindi cyo kuririmbira abafana, bakaba banateganya gushyira hanze clip video y’indirimbo yabo KWICUMA mu minsi mike iri imbere. Abahanzi yibonamo ndetse yemeza ko ababonamo ubuhanga hari nka NAS, KHADAFI wo muri Outlawz bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, naho mu Rwanda uretse TOUGH GANGS mu bo akunda twavuga nka RUGAMBA Cyprien, BYUMVUHORE J. Baptiste n’abandi cyane cyane abo hambere. UBUZIMA BUSANZWE BWA GREEN PERSON IBYO GREEN P AKUNDA Uretse kuba ari umuraperi, Green P afite na we ibintu akunda, urugero nko ku byerekeye indyo akunda ubugari n’isosi, ipilau na yo ikaba iri hafi aho mu byo akunda. Akora siporo, akaba akina umukino wa basketball. Kuri Green P, inkumi y’inzobe, ikeye ni yo imunyura ijisho. Afite umukobwa w’inshuti ariko izina rye akomeje kuryimana, ntakunda kurivuga. ABO ASHIMIRA MU BUHANZI BWE N’ICYO ABWIRA ABUMVA TOUGH GANGS Kugera ubu Green P amaze imyaka igera kuri itanu muri rap, akaba ashimira abakomeje kumuba hafi barimo bakuru be Dan na The Ben, abaproducers nka Lick Lick n’abandi, abanyamakuru n’abafana na crew ye TOUGH GANGS. Uretse kuba nta muntu unyura abantu bose, Green P arabwira abafite ishusho mbi ya TOUGH GANGS ko bashobora kuba bayibeshyaho, kuri we abenshi bayiziza kuba ivuga ukuri kweruye. Abatekereza gutyo Green P arabamenyesha ko TOUGH GANGS ikora Hip Hop yo kugira ngo basobanurire cyane cyane abana batazi ibyabaye n’ibirimo biraba mu buzima bw’abantu, mu rwego rwo kubaka umuryango nyarwanda ntawe usigaye inyuma. Kuri we abantu bakwiriye gusobanukirwa n’umurongo wa TOUGH GANGS ndetse bakamenya ko rap yayo yubaka.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
RUKUNDO Elijah aka GREEN P
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário