Iyi ni group igizwe n'abasore babiri aribo Birori Eric uzwi cyane nka Kirori ndetse na Nkurikiye umukiza Gilbert uzwi ku izina rya Cobi abasore bose bakaba ari abanyeshuli muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa mbere, aho cobi yiga mu ishami ry’icunga mutungo naho Kirori akiga muri science politique.
Aba basore bakabarahuye ubwo bigaga mumashuli yisumbuye muri G.S.Kansi Bakaba bamaze gukora indirimbo ebyiyiri arizo : “inkoni ya kure ”na ”paradizo” bakaba bafite n'indi iri gukorwa muri iyi minsi iza kuba irangiye, aba basore nkuko babidutangarije bakaba bakora muzika kugirango izabagirire akamaro ndetse no kugirango bageze ubutumwa kumuryango nyarwanda.
Smart Generation ikaba ifite ibintu byinshi iteganya gukora harimo gukora amashusho y'indirimbo zabo aho bazahera kuyitwa inkoni ya kure ,ndetse bagakora n'izindi ndirimbo nyishi ibi byose bikaba aribyo bizabaganisha kugikorwa bifuza gukora mu mwaka utaha wa 2011 cyo gushyira ahagaragara album yabo ya mbere.
Smart Generation yagize n'inama igira bagenzi babo bakizamuka bati:”bagomba gukora muzika bafite intego kuko yo nta ntego ntacyo ugeraho,kandi bakwiye kwirinda amakimbirane kuko ntacyo amaze muri societe”
Sem comentários:
Enviar um comentário