Reba Video

Reba Video

Urukundo

Chorale Urumuri ADEPR-Gikondo yashyize ahagaragara Album yayo

Chorale Urumuri ADEPR-Gikondo

Nkuko bari babitangaje mu kiganiro iyi korali yagiranye n’abanyamakuru, ibijyanye n’iyi Album bifuzaga kuzamurika, ikaba igizwe n’indirimbo 8, amajwi gusa. Igitaramo cyo kuzimurika kumugaragaro kikaba cyarabereye ku mudugudu wabo kuri 28/2010, ku cyicaro cya Paruwasi ADPR Karugira.

Hitimana uhugarariye iyi korali nyuma y’iki gitaramo yadutangarije ko cyagenze neza cyane ngo abantu baraje ari benshi kandi barashima cyane uko itangazamakuru ryabafashije. Umuhanzi Simon Kabera nawe ubarizwa muri ADEPR yashimishije cyane abantu na Guitar ye aho yageze ku indirimbo « Mfashe inanga » abantu bose bagahaguruka.

Korali yacu yatangiye kera mu 1991, ariko icyo gihe yitwaga korali y’abana. Nyuma ya Jenoside mu mwaka wa 1997 niho yaje kwitwa Korali Urumuri. Korali yagiye igerageza gutera imbere babifashijwemo n’abaterankunga batandukanye. Mu mwaka wa 1999 ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa kabiri babashije gushyira ahagaragara Cassete yabo ya mbere yitwa 'Umusozi', ubu yakwitwa album, mu mwaka wa 2001 basohoye indi cassete ya kabiri yitwa "Ko twagukurikiye uzaduhemba iki?".Abantu bagera kuri 50 niba iyo korali isiganye.

Mu ijambo ry’umushumba mukuru yashimye iyo korari avuga ko bitamenyerewe ko muri urwo rusengero Korali ifata amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda mu gutegura no kumurika album. Nyuma y'iyo Concert bakaba bari gutegura album y'amashusho ndetse ngo bashake n’uburyo bagura ibindi byuma kuko ibyo bafite bikuze.

Bakaba bifuza ko abakunzi babo babatera ingabo mu bitugu, haba ari mu bikorwa cyangwa mu bitekerezo. Iki akaba ari ikintu cyiza cyo gushima kuba amakorali yo mu Rwanda nayo asigaye ategura ibintu binini kandi ntabyihererane ahubwo akabigeza ku banyarwanda benshi akoresheje itangamakuru.

Akandi gashya kagaragaye uwo munsi ni music live y’abacuranzi basanzwe bamenyerewe mu rwanda muri gospel hamwe na Josue Ashimwe umeneyereye gufasha amakorari menshi n’abahanzi batandukanye hanyuma n’uburyo batanze ama cd yabo k’unshuti zabo gusa uwo bayihaye akavuga amafaranga ayigura bukaba ari ubundi buryo bwakoreshejwe butamenyerewe ariko bwatanze umusaruro. Imyenda bari bambabye nayo ntawabura kuvuga ko yari myiza cyane.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário