Reba Video

Reba Video

Urukundo

KUBA PRODUCER NKANARIRIMBA ,BYOSE NDABISHOBOYE .(N TO THE B)


Ngo n’ubwo baca umugani ngo imirimo ibili yananiye impyisi, nge ndi umuntu kandi umuntu niwe wahawe ubwenge bwo kuyobora burikintu cyose kiri ku isi. NDIZIHIWE BALNABE A.K.A N TO THE BE ,Niyo mazina yuyu musore. uyu akaba azwi cyane gukorera muri studio yitwa V.RECORD aho akora amashusho afatanyije na mugenziwe S4DM we ukora ama audio muri iyi studio ikorera inyamirambo mugitega.

N TO THE B ubu aratangaza ko afite umwanya uhagije wo gukora cyane, kuko ngo amasomo ariyo yari amubangamiyeho gato mugukora nkuwabigize umwuga. Uyu musore urangije amashuri y’isumbuye muri APE RUGUNGA, aratangaza ko nyuma yo gukora amashusho atandukanye yazimwe mundirimbo z’abahanzi babanyaRwanda, nk’iza ASHER JUNIOR, X MASHINES,LILI EMA n’izindi zitandukanye, ngo byamuhesheje amahirwe yo kuba ari umwe muba Producer batoranyijwe mugukorera bmcg. Bmcg akaba ari ishyirahamwe ry’aba tunganya umuziki ryatangijwe na BARICK .

Uyu musore kandi byatangajwe ko, ubu yatangiye gukora umuziki , nawe nkuko abyiyemerera avugako umuziki yawutangiye kera ariko yishimisha. Ubu akaba yemeza ko nabyo agomba kubigira umwuga doreko hari indirimbo ngo yenda gushyira ahagaragara mugihe cya vuba cyane . Harimo nk’iyitwa ITEGEREZE, MY TIME,ITUZE yakoranye na DR TIE n’AMAPINGU Y’URUKUNDO arigukorana n’iryo tsinda rye rya PEACE FAMILY n’izindi.

N TO THE B murwego rwo gushyiramo imbaraga mugukora umuziki, ubu arikubarizwa muri CREW ya PEACE FAMILY aho agiye asangamo abandi basore bitegura gukora umuziki bakawuha isura idasanzwe hano mu Rwanda, dore ko iri tsinda rinafite ababyinnyi ibintu bidasanzwe kugaragara muzindi CREW z’ihano mu Rwanda. Bakerekana ko na HIP HOP ishobora kubyinika cyane ko mu Rwanda bamenyereye kubyina izindi njyana.

Atangaza ko we n’itsinda rye rya PEACE FAMILY bagomba gufatanya guhindura isura y’umuziki, cyane munjyana ya R&B na HIP HOP. Kandi bagashyira hamwa no gukorana n’abandi murwego rwo kuzamura umuziki ukorwa n’abanyaRwanda.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário