Reba Video

Reba Video

Urukundo

Amity ati: Abahanzi nibareke kwihisha

Amity Ndejeje
Amity Ndejeje , ni umunyeshuli muri kaminuza yigenga ya kigali ULK, n' umusore w' imyaka 23, akaba atuye inyamirambo. n' umuhanzi w' indirimbo , akaba n' umwanditsi, yatangaje ko kuva na mbere yakundaga ,umuziki gusa akazitirwa n' amashuri no kuba we yaritinyaga. kugeza ubu amaze gukora indirimbo NDATINYUTSE, MURUKUNDO NTIBAHATA na MAISHA YA KIGALI yakoranye na HP WISE wabarizwaga muri crew ya Peace family. izo ndirimbo zombi zikaba zarakorewe muri studio yitwa bridge records, na producer KABANO.

Amity yatangaje ko , Album ye azayitirir' indirimbo NDATINYUTSE. uyu musore akaba yaratangaje ko amashusho y'indirimbo ye Murukundo ntibahata , azayashyira hanze mu minsi yavuba kuko iri gukorwa na CEDRO muri Showface.

Amity yakuze akunda cyane impara ,n’abandi bahanzi nka Pfilemon avuga ko ari nawe yiyumvagamo cyane.

Uyu musore avuga ko n 'ubwo mu muziki bahura n'ibibazo byinshi, we bitamukanga kuko afite impano atagomba guhagarika. akaba yarana giriye bagenzibe inama yo gukora bashyizehamwe kuko aribyo bizabafasha kugira aho bagera murwego mpuza mahanga bakitwara neza. AMITY yagiriye bagenzibe inama nanone ,zo kuba bagaragara kenshi no mubindi bikorwa bitandukanye bifitiye abantu benshi akamaro kuko abahanzi benshi bakunda kwihisha ntibagaragare ,kandi ahanini aribamwe mubashobora kuvuga rikijyana kuko baba bakunzwe n' abantu benshi. abasaba ko ibyo baririmba bajya bafata iyambere mukubishyira mubikorwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário