Reba Video

Reba Video

Urukundo

Kitoko Musabwa Patrick aka Kitoko Bibarwa

umuhanzi Kitoko

Kitoko Musabwa Patrick bakunze kwita Kitoko Bibarwa ni umuhanzi nyarwanda w’indirimbo ufite abakunzi benshi mu Rwanda no mu karere kubera indimbo ze zakunwe zaje no gusohoka kuri album ye ya mbere yise ‘Ifaranga’ nka Manyobwa, Igendere, Sakwesakwe, Indyarya, Ikiragigi, agakecuru, kugera kuri AKabuto, Urukundo kuzo arimo gutegura zizasohoka kuri album ye ya kabiri n’izindi.

Kitoko yavutse tariki 12 Nzeri 1985, avukira ahitwa Kazibwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyahoze ari Zaire, akiri muto ababyeyibe baje kwimukira mu gihugu cy’u Burundi nyuma baza kuza mu Rwanda ariko ngo ntabwo ashobora kuvuga amazina y’ababyeyi be kuko badakunda kuvugwa mu itangazamakuru.

Ubwana bwa Kitoko bwaranzwe ahanini n’ibikorwa bihambaye Kitoko avuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto ku myaka 8 gusa, ariko ngo ntiyatekerezaga ko azaba umuhanzi, ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza nibwo yatangiye kwiyumva ko ashobora kuzaba umuhanzi w’umuririmbyi kuko ubusanzwe yakundaga gushushanya nk’impano y’umuryango dore ko ari nabyo yakuze akunda cyane.

Uretse kuba yarakuze ari umwana ukunda kuba wenyine, Kitoko yicuza cyane umunsi yagiye mu bubiko bwa se agaca Diplome ya se umubyara ariko ngo ataziko ariyo bityo kuri uwo munsi ngo arakubitwa cyane, ati :”amahirwe nagize ni uko papa yari afite ama diplome abiri naho ubundi byashoboraga kuba bibi cyane”.

Ariko ntiyanibarwa ko yigeze gufata guitar ya Mubyarawe witwaga Mudeyi wakundaga gucuranga guitar cyane arayishwanyaguza akuraho imirya yayo aragenda abaza igiti ashyira ho ya mirya akora guitar ye, aho Mudeyi aziye arababara cye, Kitoko :”yabonye ko guitar nakoze ari nziza arishima ntiyampana, gusa n’uko ubungubu yitabye Imana yakabaye yishimira urwego ngezeho”.

Kugeza n’ubu kugituza cya Kitoko kuva akiri muto yashyizeho agashusho ka guitar kubera ako kantu yakoze.

Kitoko yaje kwanga izina rya Melance yari yariswe n’ababyeyi yiyita Patrick kuko ngo iyo yageraga ku ishuri abarimu bavugaga Melance abanyeshuri bagenzi be bakamuseka cyane bagakundaga kumwita Aimelance ndetse rimwe na rimwe bakamubwirako yitiranwa n’abakobwa bituma arihindura.

Uretse kuba atarize amashuri y’incuke Kitoko yatangiriye amashuri y’inshuke i Nimazita, mu karere ka Nyabikere mu gihugu cy’U Burundu, nyuma aza kurangiriza amashuri yisumbuye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, akomereza amashuri yisumbuye ku kigo cya Espanya cyo mu mujyi wa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ari naho yarangirije mu ishami ry’icunga mutungo uretse umwaka umwe wa gatanu avuga ko yagiye kwiga mu cyahoze ari Cyangugu kubera impamvuze ; ubu arimo kwiga Managiment muri Ishuri rikuru rizwi nka INILAK.

Mu buzima bwe bwa muzika yakuze akunda umuhanzi Ben Rutabana na Alpha Blondy, gusango ibyo yakuze yifuza sibyo yabonye ati :’’kumuziki ibyo ngenda ntekereza sibyo bimpira, nari nziko ni ndirimba bizampira ubundi nabwo nkumva ntashaka kuba umustar, ariko nanjye sinirenganya kuko Imana niyo igena, abantu dusa n’abasimbukira mu cyobo kirekire kirimo umwijima ntawuzi aho ahagarara uretse Imana gusa’’.

Yaje gutangira muzika mu mwaka wa 2008 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye

Kitoko kuva akiri muto ntiyigeze yifuza gusaza ari umuntu w’umustar ahubwo yumva yazasaza ari umucuruzi ariko umucuruzi ujijutse. Iyo yirebye ejo hazaza nka nyuma y’imyaka 15 yifuza kuzaba ari umuhanzi uririmba indirimbo zifasha society muri rusange ariko utabeshejweho na muzika na muzika.

Kitoko ngo iyo ari ahantu ha wenyine nibwo ashobora kwandika amagambo y’indirimbo nyinshi, ati :”ariko iyo mbonye umuntu umfitiye ishyari nibwo ndushaho gukora cyane n’ubwo ubusanzwe nkunda kwandikira muri studio”.

Mu buzima busanzwe dore ibyo akunda n’ibyo yanga

MU byo kurya : akunda umugati n’umuceri, ariko ngo nta biryo yanga ukeretse ibyaba birimo uburozi cyangwa indi myanda yatuma yandura. Kumyambarire : akunda imyenda yiyubashye idatuma abantu bamenya ko ndi icyamamare (star) cyangwa umurokore, ni ukuvuga imyenda igaragaza uwo uriwe.

Yanga kubona umuntu urenganya mugenzi we naho mu mupira w’Amaguru afana bikomeye ikipe ya Rayon sport

Kitoko kandi ngo yanga kumva muzika yumvikana mo amakosa nko kubusanya hagati y’imiririmbire n’ingoma (contre temps) n’andi ashobora kubishya muzika.

Mu buzima bwe nta kiramubabaza cyane nta n’ubwo arishima cyane Kitoko ubu nta mukobwa bakundana afite ati :”Ndi ku isoko” Dore umukobwa yumva wamubera inshuti ibyo agomba kuba yuzuje:kuba amukunda ; amwihanganira, agira imbabazi cyangwa ababarira, kuba ari umunyarwandakazi kandi akaba afite imyaka iri hasi y’iye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário