Reba Video

Reba Video

Urukundo

Kakooza Nkuliza Charles aka Umuhanzi KNC

umuhanzi knc

Umuhanzi KNC, amazina ye asanzwe ni Kakooza Nkuliza Charles. Yavutse mu mwaka wa 1982. Ni umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB n’izindi zerekeranye nayo

Yatangiriye ubuhanzi muri Korali aza gukomereza ku guhimba indirimbo ze bwite.

Kuri ubu, KNC amaze gusohora Album yise ’Abagore’, aho ku munsi wo kuyisohora hari umuntu waguze CD yayo imwe ku mafaranga 750 000 y’amanyarwanda. KNC kandi yashinze studio de production yitwa A To Z PRODUCTION. Muri uwo mwaka nibwo yatangije umushinga wo gufasha abatishoboye, aho we n’abo bafatanyije batanze miliyoni 5 ku barwayi bo muri CHUK.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri City Radio aho yakoraga ibiganiro nka Umunsi Ucyeye ndetse n’ibindi by’amakinamico aho yakinaga yitwa Dr Runiga. Arateganya gushinga Radio ye izaba yitwa ’Radio One’.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário