Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abakinnyi 10 ba ruhago bakoze na muzika

Bari basanzwe bazwi ko bamenyereye micro z’abanyamakuru gusa,ariko ngo niyo bageze muri studio bayitwaramo neza rwose.Niba bagerageza gutsinda mu kibuga,biba binagoranye cyane kuba yatsindwa no mu muziki.

Reka nkugezeho Top 10 y’abakinnyi b’umupira w’amaguru,bakanyujijeho no mu muzika:

1. Cristiano Ronaldo

Uyu musore uzwiho amacenga menshi n’ubuhanga mu guconga ballon,akaba kandi azwiho utwiza twinshi wakwifuza k’umukinnyi wa ruhago,umubiri we umenyereye cyane ubugororangingo kubera umuduko akoresha yirukankana ballon,uyu musore wahawe kandi Ballon d'Or ya 2008,akaba yarakoze akaririmbo yise "Amor Mio" gakoreshwa cyane mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye.

2. Youri Djorkaeff

Youri Djorkaeff nawe akaba ataratanzwe kujya gukora umuziki nyuma yo kuva mu kibuga. "Vivre dans ta lumière" ikaba ariyo ndirimbo yakoze,uyu musore wakiniye ikipe ya PSG,akaba yarerekanye ko ashobora kuzavamo umuraperi mwiza.


3. Basile Boli na Chris Waddle

Basile Boli na Chris Waddle,abasore bambaye bose imyenda y’ikipe ya Marseille,bakaba barafatanyije bakora indirimbo bise "We got a feeling" yaje no gusubirwamo n’itsinda rya Black Eyed Peas.

4. Joël Bats

Yabaye umunyezamu utoroshye mu myaka ishize,akaba yarakoze indirimbo yise "L'Escargot".

5. Pascal Olmeta

Pascal Olmeta,nawe yabaye umunyezamu,akaba yarasohoye indirimbo yise "Tape dans un ballon".


6. Jean-Pierre François

Nyuma yo kunyura mu ikipe ya Saint-Etienne mu Bufaransa, Jean-Pierre François ntabwo yigeze agira amahirwe muri ruhago ahitamo kwigira muri studio akora indirimbo yise "Je te survivrai" muri 1989.


7. Emmanuel Petit na Sophie Thalmann

Emmanuel Petit nawe wakanyujijeho muri ruhago nanubu akibikora,akaba yaraje gusohora indirimbo ari kumwe na Sophie Thalmann,wabaye ex-Miss France ndetse akaba yaranakoze kuri chaine ya television yitwa Téléfoot. Akaririmbo "Un an après" akaba ariko bakoze bishimira igikombe cy’isi bari begukanye muri 98.

8. Wayne Rooney

Wayne Rooney uherutse guterwaho imisatsi,mu gihe igitangira gukura aho ari mu biruhuko akaba yarerekanye ko n’umuziki ashoboye ubwo yaje gususurutsa abantu muri soirée karaoké.Gusa ariko akeneye imyotozo ikarishye.

9. Grégory Coupet

Grégory Coupet,ubu wabaye aruhutse amashoti yahatswe igihe kitari gito mu ikipe ya PSG no mu ikipe y’igihugu,akaba yarasubiyemo akaririmbo Sheila,yise "Les Rois Mages".

10. Thierry Roland na Jean-Michel Larqué

Thierry Roland na Jean-Michel Larqué,bakaba bavuga umupira w’amaguru kuri televisiyo ya TF1,bakoze indirimbo bise "Tout à fait Thierry" .

- Akanyongezo : Taye Taiwo

Uyu musore wakiniraga OM,ubu akaba ari kubarizwa mu ikipe ya Milan AC,akaba nawe yariyerekanye ko ashoboye kuririmba kuko yakoze akaririmbo yise "Les Marseillais montent à Paris".

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário