Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi nyarwanda batavuzwe nabi mu myitwarire yabo no mubikorwa byabo muri 2011

Uyu mwaka twavuga utari woroshye ku bahanzi kubera ubwnshi bw’ibitaramo ndetse n’amarushanwa twavuga nka salax awards ndetse na guma guma nandi. Ibi byabaye ngombwa ko abahanzi bakora cyane ndetse hazamo umuvuduko udasanzwe kuburyo mu mpera zuyu mwaka abahanzi batari bake bashyize album zabo hanze . mu gukora cyane rero abenshi bagiye bavugwaho amakosa nko gushishura(kwiba indirimbo z’abandi ) ugushyamirana(beef) hagati yabahanzi ubwabo cyangwa se nabanyamakuru .imyambarire igayitse , ibiyobyabwenge n’ibindi binyuranye bitari byiza. Twagerageje kubakusanyiriza abahanzi n’abandi bafite aho bahurira na muzika kubwacu twemera ko bagerageje kwitwara neza ibyo ntibibarangwe ho .

  1. Dada cross :arafata umwanya wa mbere uretse kuba yaratangiye umwaka neza uyu muhanzi yagaragaje gufashanya ,cyane cyane ubwo yakoraga indirimbo nyinshi akamenyekana mugihe gito
  2. King james yarakoze bihagije kandi uyu mwaka ntamakimbirane yamuranzwe ho cyangwa ikindi kibazo yafashije abahanzi benshi mu imurika ryama album yabo muri 2011
  3. Vd Frank umuhanzi urangwa n’umutuzo ,yaragaragaye cyane cyane mu gikorwa cyo gufasha abana bato no kwambara neza mu Bahanzi nyarwanda
  4. Miss jojo uyu mwali yasaga nkudahari mu mezi make yuyu mwaka yaje gutungura abantu ubwo yatangazaga ko atazitabira Primus guma guma benshi babifashe nkubwirasi nyamara nyuma yo kwicaza abanyamakuru akabasobanurira byagaragaye ko ari umukobwa uzi gufata icyemezo wanze gukora ibitajyanye n’imyemerer ye uyu.
  5. Producer Clement :yarakoze cyane ariko usanga ntakibazo yigeze agirana nabahanzi cyangwa ngo avugwe ukundi.nk’itandukaniro uyu yagerageje gukora instrumental zumwimerere bituma nabahanzi nka king james bamugana ndetse basubiramo zimwe mu ndirimbo za mbere.

Dukomereze no kubandi nabo usanga bari bari mumuziki gusa ntibavugweho ibintu bitari byiza muri make bagerageje kwitwara neza .

*Masamba Intore

*Alpha Rwirangira

*Fireman

*faycal

*jack B

*uncle austin

* Man martin

*danny

Nubwo tutabavuga bose umwe kuri umwe hari nabandi mukazi gatandukanye gusa gafasha abahanzi kuzamuka ,aha twavuga nk’abanyamakuru bazamura umuziki uko bwije uko bukeye .tubibutse ko muri uyu mwaka ariho inkuru yasakaye cyane y’abanyamakuru bashinjwaga kuba barya ruswa ndetse n’inzagano kubahanzi baba badashobora gukinira indirimbo .dore muri abo rero abo tubona baritwararitse kuburyo barangije uyu mwaka nta kibavuzweho .tukaba twabita ko bubahirije inshingano

*Ziggy 55

*Tidjara kabendera

*Mr Skizzy

Tugarukire kuba producer ba za video aho muri uyu mwaka harimo bagiye barangwa no gutindana video zabahanzi ,kwica gahunda , ibi bikaba byaranatumye abahanzi bamwe na bamwe barenga imipaka bakajya gukoresha video hanze .gusa na none turashimira cyane uwitwa wese producer wa video kubera urwego uyu mwaka usize uRwanda ruriho ku rwego rwa videos zikoze neza . abatararanzwe no kuvugwaho ibikorwa twavuze haruguru ni

*Fayzo

*Bernard

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário