Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ngabo Médard Jobert aka Meddy

meddy
Ngabo Médard Jobert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane ; abahungu babiri n’abakobwa babiri. Ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya R&B.

Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Indépendante i Burundi. Aho agereye mu Rwanda, amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombière. Ayisumbuye ayiga muri Lycée La Colombière, ajya muri St. Patrick nyuma aza gusubira muri Lycée La Colombière, aho yize imyaka itatu mu ishuri ry’imibare n’ubugenge.

Papa we yitabye Imana akiri umwana muto, ubu Meddy asigaranye Mama we hamwe n’abandimwe be batatu.

Ubuzima bwe nk’umuhanzi

Meddy yatangiye umuziki akiri muto, kuko mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga muri groupe yitwaga "Justified" yo muri Zion Temple, aho yaririmbanaga n’abandi bahanzi ba none nka The Ben, Nicolas na Lick Lick uzwi mu gukora indirimbo. Aho rero ubuzima bwe nk’umuhanzi buba buratangiye.

Ibyo ntibyaramye kuko byaje kuba ngombwa ko buri wese aca ukwe kubera impamvu nyinshi, cyane cyane nk’amasomo, icyo gihe akaba yari ageze mu wa gatanu. Avuye muri icyo gikundi, yatangiye gukora umuziki ku giti cye, akajya yandika indirimbo ari nako aririmba. Mu mwaka w’2008, nibwo indirimbo ye "Ungirira Ubuntu" yasohotse ikorewe muri “Narrow Road”. Nyuma haza "Akaramata", "Amayobera" na "Ese Urambona" zikozwe na Lick Lick. Ubwo ubuzima bwo gukora umuziki ku giti cye aba abugezemo atyo.

Nyuma yaho yakomeje kuririmba indirimbo zakunzwe n’abanyarwanda benshi zirimbo indirimbo nka Ubanza Ngukunda. zimwe muri izi ndirimbo zumvikana kandi uyu muhanzi yagiye azikorera n’amashusho yazo.

Yaje kujya mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari kumwe n’Umuhanzi The Ben kubw’ibihembo by’Ijoro ry’urukundo Awards. Nyuma yaho kandi yaje kugenda akora ingendo zitandukanye nk’umuhanzi harimo n’urugendo yagiriye muri USA aho yaje guhita agumanayo n’umunzi The Ben bari bajyanye.

Mu bahanzi nyarwanda akunda The Ben, Tom Close na King James, akaba n’umukunzi w’igihangange muri muzika cy’umunyamerika giherutse kwitaba Imana Michael Jackson.

Ubuzima bwe busanzwe

Uretse kuririmba, Meddy akunda kubyina cyane. Akaba anakora siporo yo koga, ikindi akunda cyane ni ukwishiman n’inshuti, ngo biramunyura cyane !

Meddy akunda umugati bitavugwa. Nk’umuhungu wese, Meddy nawe akunda abakobwa kandi nawe akaba hari ibisabwa ku mukobwa mwiza kuri we yumva yakunda. Ibyo bikaba ari kuba umukobwa ari muremure, atamusumba, kandi nawe ntabe amusumba cyane, w’imibiri yombi, ateye neza bya kinyarwanda !!

Meddy afite umukobwa w’inshuti ye gusa kaba yaramutsinze nk’abakuru, yanga kumuvuga izina.

Kuri Meddy, ngo umuhanzi yakaririmbye imibanire myiza n’abandi, ubuzima abantu bakabayemo, uburyohe bw’ubuzima, urukundo n’ibindi... Ariko byose byubaka.

Meddy akunda Mama we cyane, akaba ari we muntu wa mbere ashimira kuba yaramufashije kugera aho ageze ubu, akaba agikomeza kumufasha. Undi muntu ashimira cyane ni Lick Lick ukora iyo bwabaga ngo indirimbo ze zize zifite imbaraga kandi zinogeye amatwi.

Ku mwanya wa gatatu uyu muhanzi Meddy avuga ko akunda abafana, bamaze kugaragaza ko bakunze abahanzi nyarwanda, badahwema kubaba inyuma, akaba abashimira cyane.

Ubutumwa ku bahanzi bakishakisha ngo nibakomereze aho ndetse bongere n’imbaraga kuko abanyarwanda bafite ejo heza mu muziki, hakaba abahanzi bake, bikaba byoroshye kumenyekana cyane.

Naho ku bahanzi bamaze kumenyera bo ngo abona bagomba na bo kongera imbaraga, bakava mu bibatanya, bagashyira hamwe kuko ari cyo cy’ingenzi aho gutikura no gusebanya hagati yabo kuko baba barimo batakaza igihe kitazagaruka.

Related Posts by Categories



2 comentários:

nageebjach disse...

The greatest casinos even display take a look at certificates on their sites. If you use the message boards, chat rooms, comment instruments, or other public boards of the Services, you'll be be} publicly recognized by the consumer name, nickname, or other User Content you submit. All information you provide on these public boards might be 아인 카지노 viewable by basic public|most of the people|most people}. We can't be liable for any personal or delicate information you choose to publish on public boards and we suggest cautious consideration before you publish such information.

Anónimo disse...

While we're at it, the concept of a "sizzling" machine additionally would not pan out logically. Realistically talking, a slot machine is a like a pair of dice. You may really feel like after you roll 메리트카지노 four sixes in a row you are probably not going to get another six, however in all probability, the six is just as doubtless to|prone to} come up once more as every different number. It's only over the course of an absolutely Titanic-sized number of turns that the casinos are getting their payout numbers. Unless you intend on making a career out of risking your cash, there's no point in letting it factor into your selections.

Enviar um comentário