Nitwa Mfuranzima Bruce, navutse kuwa 3 Nyakanga 1990, Sinzi data umbyara nzi mama gusa ari we Murerwa Marie. Navukiye i Burundi, Bujumbura. Nkeka ko ndi umwana wa gatanu (5) kuko mvukana n’abana benshi ntazi umubare.
Amashuri abanza nayize Kacyiru Ecole Primaire de Kacyiru. Amashuri yisumbuye, nayize St Andre.
Aho izina G-Bruce byaturutse :
G-Bruce byaturutse ku izina ry’igifaransa Guy-Homme (byaje gutuma banyita Guillaume) nahawe na nyogokuru riturutse ku muzungu wajyaga aza mu rugo wakoraga mu mushinga wa PAM. Nahisemo kurikoresha nk’izina rindanga mu buhanzi bwanjye gusa nta handi ndikoresheje nko mu byangombwa bindanga cyangwa iby’inzira.
Indirimbo ze n’izo yakoranye n’abandi :
Ubuhanzi nabutangiriye ku ndirimbo yitwa Garuka naririmbiye muri T-Brown, nyuma nza gukurikizaho iyitwa Iminsi, na Twibyinire. Kugeza ubu sinzi aho ziri kuko sinigeze nzitanga haba ku maradiyo n’ahandi hantu kandi nanjye nta n’izo nasigaranye.
Nyuma naje gukora indirimbo nishimiye cyane (kuko yatumye nkundwa kurushaho) yitwa Urukundo. Iyo ndirimbo yatumye abantu benshi bamenya kandi batangira kuntumira by’umwihariko mu bigo by’amashuri. Benshi bagiye bansaba ko najya nigaragaza ngo bambone kugirango ngaragare bamenye kuko n’ubwo bumvaga ibihangano byanjye batari banzi ku isura.
Izindi ndirimbo naje gukora ni Nzaza nakoreye muri F2k nyikorerwa na Davydanko, Nzagukurikira ,n’indi yitwa ‘Nuzuye Ishimwe’ nakorewe na Producer Chris. iyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane kuko ari indirimbo ihimbaza Imana, yewe na n’ubu iracyacurangwa henshi ku maradiyo.
Naririmbye izindi ndirimbo mfatanije n’abandi bahanzi muri zo izakunzwe ni nka Impinduka nakoranye na Ciney, yakozwe na T-Brown muri YCP (Youth Center Production), Hindura Amateka nafatanije na Ciney na Young Grace yakozwe na Producer Lick Lick muri Unlimited, cacanya nakoranye na Manamana yakozwe na Lick Lick muri Unlimited n’izindi.
Mbaze ibihangano byanjye navuga ko kuri ubu mfite indirimbo 6 nzi neza n’izindi nakoranye n’abandi bahanzi zitandukanye.
G-Bruce akomora impano kuri sekuru :
Nta marushanwa n’amwe nigeze nitabira n’ubwo nakunzwe cyane mu gihe gito.
Impano nyikomora kuri sogokuru ubyara mama, wari umutware i bwami akaba n’umucuranzi w’inanga. Nkeka ko ari ho byaturutse kuba umuhanzi. Mama yari umubyinnyi mu bakobwa bahunze muri 1959. Yabyinaga mu makwe.
Bimwe mu bintu bitangaje kuri G-Bruce :
Ndi umwana waranzwe no kugira ubwenge budasanzwe mu ishuri aho kugeza ubu nta wundi mwanya nabaye mu ishuri uretse uwa mbere gusa. Ubu buhanga nabugaragaje no mu buhanzi aho namenye gucuranga Piano bitansabye amasomo menshi.
Nzwiho ko ngeze muri St Andre, nari noherejwe kwiga Imibare n’Ubugenge (Math-Physique) nyuma y’igihembwe kimwe ariko naje guhindura nuko ndagiza umwaka wa kane mba uwa mbere mu ishami ry’indimi.
Natangiriye amashuri abanza mu mwaka wa kabiri, kuko umwarimu wanyigishaga mu rugo yabonaga mfite ubumenyi buhambaye nuko ahitamo ko natangirira muwa kabiri ntize uwa mbere, naho nakuze mba uwa mbere mpembwa ibihembo.
Nakuze nkundwa n’abakobwa cyane nkabipfa n’abahungu benshi ku buryo ku munsi w’amanota benshi bashakaga kunkubita. Na n’ubu niko bikiri nkundwa n’abakobwa benshi.
Imbaraga z’ijwi ryanjye mu mastudio iteka ntirivugwaho rumwe, basanga riruta kure iry’abandi ku buryo ntajya ndirmbira ku ntera imwe n’abandi bahanzi. (Saturation vocale)
Ibindi :
Nashimishijwe no gukandagira ku butaka bw’Amerika ku nshuro yanjye ya mbere mu mwaka wa 2010 mu kwezi kwa Mata. Kubera impamvu z’uburwayi mperuka gukorera ingendo zitandukanye ku mugabane w’u Burayi (mu mujyi wa Abou-Dhabi mu kirwa cya Émirats arabes), ndetse nkanagera no mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba birimo Kenya, Uganda n’u Burundi.
Sem comentários:
Enviar um comentário