Amazina ye ni Guy Rutembesa ariko akoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘’GuySwift’’. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuraperi, ndetse n’umukinnyi w’amakinamico (akazi atangiye vuba) i Los Angeles. Yavukiye Nairobi ahitwa ‘’Langata Kindergaten’’ muri Kenya kuwa 22 Mutarama 1991.
Ni umunyarwanda akaba mwene Rutembesa Kanobana Innocent na Rutembesa Bamurangirwe Laetitia. Bavuka ari abavandimwe 2, we na mukuru we Gael Rutembesa.
Amashuri abanza yayigiye muri ‘’La Colombiere’’ amashuri yisumbuye icyiciro cya mbere ayiga ‘’Lycee de Kigali’’. Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy’icyiciro cya mbere yagiye muri Uganda yiga kuri ‘’St. Lawrence- Paris Palais’’. Yaje kuharangiriza amasomo yisumbuye hanyuma aza kujya muri Amerika aho ubu yiga muri Los Angeles City College.
Yatangiye ubuhanzi akiri umwana n’ubwo atakundaga kubihishurira abantu benshi. Indirimbo ze zibanda ahanini kurukundo n’ibindi abantu bahura nabyo mubuzima.
Ntakunda kuvuga cyane no gusakaza ibye byose. Kuri ubu aho aba (aho yagiye gukomereza amasomo) muri Los Angeles, yumva ahishimiye kandi yisanzuye mu kazi akora.
Kuri ubu ibihangano bye yabikusanyirije hamwe (mixtape) abyita‘’On my Way’’. Umuziki akora uri mu rwego rw’umuziki w’Abanyamerika, yizera ko mu minsi mike uzaba wamaze kwamamara. Kuri ubu ari gukora amashusho y’ibihangano bye kandi arateganya no gushyira hanze ikindi cyegeranyo (mixtape) cy’indirimbo ze.
Yagize ati: “Nkora umuziki kuko nizera ko ari umuhamagaro wanjye mu buzima kandi nta wuteze kuwumbuza”.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Abahanzi Nyarwanda: Umuhanzi Guy Rutembesa aka GuySwift
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário