Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Victory Ngarambe aka Elion Victory

Umuhanz Elion Victory
Elion Victory Amazina ye nyakuri yitwa Victory Ngarambe. Ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat na R&B rimwe na rimwe. Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu bihangano bye yise Amafaranga, Marita yaririmbanye na Kamichi, Juu ya Nini Apana Mimi, Fiesta, Ijambo, Babwire n’izindi.

Uyu muhanzi, wavutse mu 1989, yamenyekanye kubw’impano y’ubuhanzi agaragaza mu miririmbire ye bigatuma ibihangano bye bikundwa. Uretse kuba aririmba Elion Victory azwiho kuba ari umuhanga mu gucuranga gitari.

Ubuhanga bwa Elion Victory mu gucuranga gitari bwumvikana mu bihangano bya Richard Nick Ngendahayo kuko ari we wamucurangiye gitari za album ye yose aho imirya ya gitari ye yumumvikana cyane nko mu ndirimbo Niwe.

Yanacurangiye kandi umuhanzi Dr Claude mu ndirimbo Igikara, Contre Succès, Ubukene, n’izindi. Aha mu gutangaira kw’izi ndirimbo akaba ari ho ubasha kumva neza ubuhanga bwa Elion Victory mu gucuranga gitari.

Kuva mu mwaka wa 2006, ubwo yatangiraga kumenyekana mu buhanzi bwe, amaze gushyira hanze album ye ya mbere yise Babwire, ubu ari gukorera ubuhanzi bwe mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’i Burasirazuba by’umwihariko muri Kenya ari naho ubu ari kwamamariza osiyete y’itumanaho ya Orange. Arateganya kugaruka mu Rwanda amurika Album ze ebyiri amaze gutunganya. Izo Album ni ’Mpa Ijambo’ na ’Dawa Yangu’.

Indirimbo Zikunzwe z'Umuhanzi Elion Victory

1
Niko Ateye - Elion Victory
2
Zainabo - Elion Victory
3
Love Is Strong - Elion Victory feat Bobby Mapesa
4
Money Never Win Love - Elion Victory feat Ally Souddy

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário