Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi King James

king james rwanda

King James ubundi yitwa James Ruhumuriza, ni umuririmbyi w’injyana ya RnB n’izindi zishamikiyeho nka Zouk na Pop. Yavutse kuwa 1 Mata 1990. Ni mwene na Consolatie Kakizi na Isaac Murihano.

Yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2006, ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Indirimbo ye ya mbere yayise ’Intinyi’ ayisohora mu mwaka wa 2009. Amashuri ye yisumbuye yayize mu kigo cya APE Rugunga aho yarangije mu mwaka wa 2010.

Uyu muhanzi yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Umugisha’ kuwa 24 Ukuboza 2010. Iyi album iriho indirimbo zakunzwe nka Umugisha, Kuko Turi Kumwe, Naratomboye, Mwarakoze, Harabura Iki (yaririmbanye na Princesse Priscilla) n’izindi.

Ku itariki ya 10 Ukuboza 2011 album ye ya 2 yise ‘Umuvandimwe’. Iyo album kandi yayimurikiye no mu Ntara y’Amajyepfo muri Kaminuza NKuru y’u Rwanda ku itariki ya 13 Mutarama 2012. Iyo album ye iriho indirimbo nka Narashize, Ndakwizera, Buhoro Buhoro, Nta Mahitamo, Birandenga, Ese warikiniraga, Kuki unsize, Mbabarira, Nzajya Ngushima, Ubaye Uwanjye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário