Umuhanzi Edouce amazina ye ni Irabizi Thaddy, yavutse kuwa 5 Kamena 1991. Avukira mu Karere ka Rusizi. Ni mwene Safari Landouard na MUkavuganeza Laurence. Avuka mu muryango w’abana 8, akaba ari umwana wa kane mu muryango. Amashuri abanza yayarangirije i Rusizi, ku kigo cya Ecole Primaire de Gihundwe. Ayisumbuye yayize i Cyangugu aza gukomereza ku Gisenyi, ku kigo cya Lycee de Gisenyi, akaba ari ho yarangirije icyiciro cya mbere (Tronc Commun).
Nyuma yaho yaje kujya mu gihugu cya Uganda, aho yari agiye gukomereza amashuri ye. Ageze muri icyo gihugu yaje gusanga imyigire yahoo itandukanye cyane n’iyo mu Rwanda biza kumudindiza. Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda ahagana mu kwezi kwa Kanama 2010, hanyuma atangira kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.
Yaje kugana ishuri rya King David i Kanombe, aho yaje gukomereza amashuri ye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Nyuma y’uwo mwaka yaje, yarushijehokumenyekana cyane mu muziki mu ndirimbo nka Sinakwangaga yakoranye na Lick Lick (iyi ikaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere). Indi ndirimbo ni Akandi ku mutima yatumye noneho arushaho kwamamara no kumenyekana hirya no hino mu Rwanda.
Mu kwezi kwa gatatu yaje gushaka, kujya mu gihugu cya Afurika y’Epfo gukomerezayo amasomo y’ibijyanye na muzika. Byatumye adakomereza amashuri ye mu kigo yigagaho nuko atangira kwigira mu rugo abifashijwemo n’abarimu bamukurikiranira hafi.
Kimwe mu bintu avuga ko byamugoye ni ukubangikanya umuziki n’amasomo ariko ko kugeza na n’ubu yifuza gukomeza kwagura impano ye ya muzika abihuza n’amasomo.
Gukora cyane mu muziki byatumye ahamagarwa mu bagombaga guhatanira umwanya w’abahanzi bazamutse mu mwaka wa 2010 muri Salax Awards. Ibi bikorwa byose yari abifatanijemo n’umuryango we hamwe na Irambona Robert wari umujyanama (manager) we. Uyu Irambona avuga ko yamufahije muri byinshi mu buhanzi bwe kandi akaba anamushimira, hamwe n’ababyeyi be batahwemye kumuba hafi.
Arateganya gukora ibitaramo bitandukanye, haba i Cyangugu iwabo aho avuka ndetse n’i Gisenyi. Ati : “Ndashaka ko uyu mwaka nzazahukoramo ibikorwa byanjye byose bya muzika, ngashyira hanze album ndetse ngasohora n’indirimbo nyinshi.”
Indirimbo ye ya gatandatu Ese uzanyumva, ni kimwe mu bihamya ingufu yinshi ashaka kugaragariza abakunzi be. Muri iyi minsi kandi arateganya gushyira hanze amashusho (Video) y’indirimbo Winsiga.
Asoza agira ati :”Ndashimira cyane abakunzi banjye bakomeje kumba hafi n’ubu bakaba bakimba hafi mubyo nkora byose.”
Indirimbo z'Umuhanzi Edouce Zikunzwe
1 Zahabu - Edouce
2 Winsiga - Edouce
3 Sinakwangaga - Edouce
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Umuhanzi Irabizi Thaddy aka Edouce
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário