Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Dominic Nic

uMUHANZI Dominic Nic
Dominic Nic ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs). Amazina ye yose ni Dominic Nic Ashimwe, afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, afite ibiro 74.5, uburebure bwa metero 1.72, ni umusore w’imibiri yombi. Mu mabara akunda higanjemo cyane umweru, arangwa no gucisha make, kubaha buri wese, kuganira cyane no gusetsa mu bandi.

Yavutse ku itariki ya 10 Ukuboza 1986, avukira ahahoze hitwa Perefegitura ya Gisenyi, ubu hitwa mu Ntara y’I burengerazuba. Ni umwana wa mbere mu muryango w’abana 6. Papa we umubyara yitwa Mbonigaba Anselme naho mama we yitwa Kamashyuza Veronique. Mu mwaka wa 1998, nibwo papa we umubyara yitabye imana azize uburwayi. Ubu Dominic Nic asigaranye mama we hamwe n’abavandimwe be 5.

Ku myaka ine, Dominic Nick yatangiye amashuri y’inshuke. Nyuma yimyaka 2, nibwo Dominic Nic yatangiye amashuri abanza mu kigo cyitwa Gacuba/II. Mu mwaka wa 2001, nyuma yo gutsinda ikizamini gisoza amashuri abanza, Dominic Nic yoherejwe gutangira icyiciro cyambere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), mu kigo cyitwa “ESSA Gisenyi” ahamara imyaka 3 hanyuma yoherezwa kurangiza amashuri ye yisumbuye mu kigo cyitwa “Collège Inyemeramihigo”. Mu mwaka wa 2007, nyuma yo gutsinda ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, aho yahawe impamya-bumenyi y’amashuri yisumbuye A2, mu ishami ry’ubumenyamuntu (Sciences Humaines).

Ku myaka 8 gusa nibwo Dominic Nic yatangiye aririmba mu rusengero rwitwa Bethel rubarizwa mu itorero rya ADEPR (Association Des Eglises Pentecote du Rwanda), muri chorale y’abana bato yitwa Chorale Tumaini. Mu bwana bwe yakunze kumva abaririmbyi b’ibyamamare kw’isi nka Lucky Dube, R.Kelly, Craig David n’abandi.

Buhoro buhoro akomeza azamuka ariko icyakomeje kugaragarira buri wese haba ababyeyi be ndetse na bagenzi be mumikurire ye, ni uko yakomeje kugaragaza ko afite impano koko. Urro ni nk’aho ku myaka 11 gusa Dominic Nick, yahimbye indirimbo ye yambere yise “Mana Rurema”. Yanakomeje kugaragaza inyota yo kwiga gucuranga ibyuma bya muzika : Guitar, Piano n’ibindi.

Hashize igihe gito, yaje gukora Itsinda afatanije na bagenzi be baririmbanaga muri chorale harimo uwitwa Tumaini ndetse na Amani maze bakora Itsinda ry’abasore 3 ryitwaga “God’s Gift Group”. Iri tsinda ariko ntiryakomeje gukorana kuko nyuma y’imyaka mike buri wese yagiye gukomeza amasomo ye ahantu hanyuranye n’ahundi nuko bituma badakomeza kuririmbana.

Ku ishuri aho yize hose, Dominick Nick yakomeje kujya aririmbana na bagenzi be bigana, ayobora amatsinda yo kuramya no guhimbaza yo mu bigo yigagamo, kugeza ubwo arangije amashuri ye mu mwaka wa 2007. Mu mpera z’umwaka wa 2008, ni bwo Dominic Nic yagiye muri studio yitwa “Alphanet Studio” yakoreraga mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu mujyi wa Goma, uyu ukaba ari umugi wegeranye n’umugi wa Gisenyi aho avuka, maze akorana n’umu-producteur utunganya umuziki witwa Frank Mastola indirimbo audio yitwa “Inshuti nziza” ari nayo yakozwe bwambere kuri album.

Nyuma y’iyi ndirimbo yakomeje ategura n’izindi ndirimbo arizo : Nemerewe kwinjira, Ntihinduka, Ntacyadutanya, Ingoma, Nditabye, Ineza yaririmbanye n’undi muhanzi w’umunyarwanda witwa Faycal Ngeruka, na Arikumwe natwe (ari nayo yitiriye iyi album ye yambere) izi zose zashyizwe hamwe mu mwaka wa 2010, kuri album ye yambere yise “Ari Kumwe Natwe”. Igitaramo cye cya mbere, Dominic Nick yagikoze tariki ya 28 Werurwe 2010, ashyira ahagaragara iyi album ye “Arikumwe natwe”. Iki gitaramo yagikoreye I Kigali. Nyuma yahoo, ku itariki 09 Nyakanga 2010 Dominic Nic yerekeje muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (National University of Rwanda) naho ataramira abanyeshuri baho, iki kikaba ari igitaramo cyo guhimbaza Imana kitazibagirana muri iyi kaminuza.

Nyuma y’icyo gitaramo, Dominic Nic yatangiye gutegura amashusho y’indirimbo ze (Clip Video). Ku itariki ya 19 Ukuboza 2010, nibwo yakoze indi ikindi gitaramo (concert) cyo gushyira ahagaragara album ye ya mbere y’amashusho(DVD). Iyi DVD nayo ikaba yaritiriwe album “Ari Kumwe Natwe”. Mu njyana akunda kuririmba, harimo injyana ya R&B, Slow-R&B, n’izindi njyana nyafurika muri rusange. Ibyuma bya muzika ashobora gucuranga harimo Guitar na Piano.

Mu bihembo amaze guhabwa harimo igihembo yahawe ku itariki ya 26 Kanama 2010 agihawe na Moriah Entertainment Group cy’uko Album ye Ari kumwe Natwe yabaye iya mbere mu kwezi kwa karindwi muri enye zahatanaga. Ku itariki ya 20 Gicurasi 2011, nibwo Dominic Nic yegukanye na none ikindi gihembo cyitwa Salax Awards, nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witwaye neza mu mwaka wa 2010. Ibi bikaba ari ibihembo bitangwa na Ikirezi Group, ihemba abahanzi baba baritwaye neza umwaka wose.

Inzozi ze ni uko yazaba umuhanzi ukomeye haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose akabasha kubwira abantu bose iby’inkuru nziza ya Kristo Yesu n’urukundo adukunda ruhebuje.

Indirimbo Zikunzwe za Dominic Nic

1 Ashimwe - Dominic Nic
2
Ingoma ya Yesu - Dominic Nic
3 Gukora neza - Dominic Nic feat Faycal
4 Nditabye - Dominic Nic

Related Posts by Categories



1 comentário:

Anónimo disse...

These are the very best rated on line casino sites in the UK in accordance with ratings collected at OLBG. First our panel of normal on line casino customers review and fee every new on-line on line casino throughout quantity of|numerous|a variety of} standards. This provides an preliminary OLBG on line casino score, then members of OLBG can add their ratings from their very own personal experiences. Each of the net casinos listed will then have a rating out of 5 stars. The best UK on line casino sites are then listed so as from the highest of the page downwards. The Kwiff on line casino sits snugly alongside the sports activities betting 메리트카지노 website and presents the complete vary of on line casino games including Live Casino games and sellers.

Enviar um comentário