yitwa Niyonsanga Eric azwi ku izina ry'ubuhanzi rya Niyorick, mu1988 avukira i Kigali ku Kicukiro. Amashuri abanza yayize kuri IFAK ,ikiciro rusange cy' ayisumbuye acyiga i Musha muri Ecole Secondaire St Kizito, aza kujya gukomereza muri Collège APAPE I Gikondo, aho yarangirije mu mwaka wa 201Nk`uko yabitangarije zahabutimes.com, muzika yayitangiriye cyera aririmba muri korali, nyuma aza kugana group yakoraga umuziki ariko yigana uw`abandi (interpretation), aho yasubiragamo indirimbo z`abandi bahanzi. Nyuma yaje gufata icyemezxo cyo gukora umuziki ku giti cye ahagana mu mpera za 2010.
Ubu amaze gushyira indirimbo ebyiri ahagaragara arizo:'nibwobo buzima" na "abe ariho nibera", akaba afite n`izindi ebyiri ziri muri studio ateganya kuzasohora vuba aha.Niyorick akaba yaratangarije zahabutimes.com ko yakuze yumva nkunda muzika cyane, yiyumvamo ko ari impano ye.N`ibindi yagiye yinjiramo birimo gucuranga bituma bituma ngo yifuza kuzayigira umwuga.
ubwo yabazwaga niba muzika ishobora gutunga uyikora hano mu Rwanda yagize ati:" birashodoka ko muzika yakubera umwuga ikagutunga,kuko n`iyo urebye neza,n`ino aha iwacu mu Rwanda birashoboka Ndetse aha dufite ingero z`abahanzi batunzwe n`ibihangano byabo".
Niyorick akaba ateganya gukora n`ibindi bigendanye na showbiz aho afatanya muzika no gukina film,akaba yaragaragaye muri film THE IMPACT,ubu hakaba hari indi agiye gukinamo.
Mubyo akunda, harimo kubaho atuje, kubana n`incuti, gusenga, kuko nk`uko abyitangariza Imana ariyo imuyobora mu migambi ye.
Niyorick akaba anasengera mu itorero Zion Temple.
Mu bintu yanga bitamushimisha,harimo umuntu usuzugura undi, Ikindi yanga ni ubukene.
ngo ikintu cya mushimishije cyane muri muzika Ni igihe yumvise umuntu atazi arimo araririmba indirimbo ye mu nzira hari muri iyi minsi yashize.
Akaba yarasoje ikiganiro ashimira abakunzi be agira ati:"Abakunzi bange nabanza kubashimira uburyo bakira ibihangano maze gushyira hanze,kandi ibyiza biri imbere kuko ndi gukora cyane,ndifuza gukora muzika nkagera ku mpera z`isi yose,sinzagarukira mu Rwanda gusa".
Sem comentários:
Enviar um comentário