Reba Video

Reba Video

Urukundo

Producer Aaron Nitunga kuri we abona muzika nyarwanda yarasubiye inyuma

Aaron Nitunga
Ubusanzwe amazina ye ni Aaron Nitunga gusa abenshi bakaba bakunda kumwita “Tunga” cyangwa “Tunga wa Tunga”, yavukiye i Burundi, ubu akaba akunda kubarizwa muri Canada rimwe na rimwe akaba no mu Bubiligi, akaba yavukitse mu mwaka wa 1964, arubatse, mu muzima bwe akaba akunda gukora uko bikwiye umuziki kandi agacurangira abantu bakishima.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Izuba rirashe akaba yarababajwe no kuba atarabashije kwiga akiri muto, agashimishwa no kuba yarabaye umuhanzi, umukino akina akaba ari ugucuranga gitari.Aaron Nitunga ni umwe mu bahanzi b’abacuranzi ndetse ukora n’indirimbo (producer), uzwi cyane mu Rwanda, yakunze kuvugwa mu bitangazamakuru ngo yakoze indirimbo runaka, abandi bati ni umuhanga, abandi bati atinda kurangiza indirimbo zabo arkorera, ubundi ngo aba muri Canada n’ibindi byinshi, tukaba tugiye kubagezaho bimwe mubyo Aaron yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Nitunga ngo yatangiye kuririrmba no gukora ibijyanye n’umuziki akiri umwana muto, ari i Burundi, akaba yaravukiye i Burundi, yaje kuza mu Rwanda kuko byari ngombwa ko ahaza kuhakorera umuziki, aho yahageze mu mwaka wa 1972, ni bwo yatangiye iby’umuziki hano mu Rwanda. U Rwanda ni igihugu cye niho yakuye byinshi mu byo afite ubu, mu bumenyi bw’umuziki. Aaron yavuye mu Rwanda muri 1990, ajya mu Bubiligi na Canada nkuko yakomeje abitangaza aba mu Bubirigi ariko no muri Canada niho amara igihe kinini, gusa ngo muri make hose arahaba.

“Umuziki wo mu Rwanda uri gusubira inyuma cyane kuko abawukora ubu mu Rwanda baretse umuziki nyarwanda bari gukora umuziki w’ahandi.”ayo ni amagambo Nitunga yatangarije icyo kinyamakuru. Yakomeje avuga ko Ibyo bitavuze ko umuziki udatera imbere, kuri we ngo yemeza ko umuziki muri rusange uri gutera imbere mu Rwanda, ariko umuziki nyarwanda uri gusubira inyuma, nta wamenya igaruriro ryayo.

Bari kwigana umuziki w’Abanyamerika kandi umuziki wabo warabasize ntabwo bazawurusha abawuvukiyemo. Umuziki w’umwimerere nyarwanda uri kugenda ucika. Aaron abona bipfira aho abantu nta mwanya bagifite, bose bari gukora ibintu biboroheye, bariyambaza mudasobwa byose bakaba ariho babikorera ku buryo ntacyo bakora kiri umwimerere wabo.Nitunga abona icyabikemura ari uko abana bakibyiruka bakwiye kubegera bakabereka ko umuziki nyarwanda nawo ushobora kugurishwa, kandi ugakundwa nk’uko uw'abanyamerika bawukunda.



Nkuko yakomeje abitangaza kimwe mubya mu bimubabaza ni ukubona hari ingufu ushyira mu guha ireme ibihangano ariko abantu ntibabihe agaciro. Ku bijyanye n’ubuhazni bwe ku giti cye, hari indirimbo yakoze muri za 1983, yitwa “Mbaye nte”, hari n’indi yitwa “dore ndaje”. Izindi ni indirimbo zikomeye yagiye akora zigakundwa cyane, nka “Nama ntangara” y’umurundi Appollinaire, “Nimuze tubyine” ya Samputu muziko yagacishijeho muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Aaron Nitunga yakomeje atangazako yumva ataragera ku rwego yifuza mu muziki kuko hari byinshi akifuza gukora mu muziki, yifuza gukora ishuri rya muzika nko mu myaka icumi (10) iri imbere, akanakora ishuri ry’icyitegererezo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Mu gusoza akaba yagize ati “Ndasaba abakunzi banjye kunyegera bakangira inama nkiriho sinzave kuri iyi si ntatunganye. Sinshaka umuntu uzambwira ko nakoze neza gusa, akantaka kandi napfuye.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário