Reba Video

Reba Video

Urukundo

Kanani Randouard Yaretse kuririmba indirimbo zisanzwe yigira mu zihimbaza Imana

Ntago bikunda kubaho mu Rwanda yewe no mu bihugu byinshi byo ku isi ko umuhanzi atangira aririrmba indirimbo z’ubuzima busanzwe nyuma agafata icyemezo cyo kujya aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ibi ninabyo byabaye ku muhanzi Kanani Randouard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rando B, aho yatangiye aririmba indirimbo z’ubuzima busanzwe bamwe bita izi si, ubu akaba ari kuririmba indirimbo z’Imana gusa.

Ubwo twaganiraga nawe, yatubwiyeko ubuhanzi yabutangiye kera aririrmba kandi anahimba indirimbo z’ubuzima busanzwe gusa ngo nyuma yo gusohora indirimbo « Domina, Hogoza, Ayera de » murizo zose hakaba haramenyekanye indirimbo yitwa « Hogoza », nyuma yaho Rando B yaje kumva izo ndirimbo zitamurimo dore ko hari hashije umwaka aziririmba, afata icyemezo cyo gutangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo ebyiri zihimbaza Imana harimo « Ndashima » n’indi yise « Nkwiye gushima » ari nayo ikunzwe cyane muriyi minsi, Rando yakomeje atubwira ko kandi yumva ariwo murongo azakomeza kugenderamo kuririmba indirimbo zihimbaza imana zikanayiramya, doreko anasengera mu rusengero rwa ADEPR yumva bimufasha kuguma aririmbira Imana.

Kanani Randouard mubuzima busanzwe akora akazi ko gucuruza inyama aho yikorera afite Boucherie, akaba ari ingaragu kandi akiri muto, afite imwaka kumi n’ecyenda, rwose ngo ntakindi cyamuteye guhindura ubuhanzi bwe nuko yumvaga bitamurimo. Gahunda ijyanye n’ubuhanzi ni ugukora indirimbo z’amajwi n’amashusho, nyuma nko muri 2013 alubumu igasohoka bikunze ikaba izaba iriho indirimbo 12. Ni byiza ko abnayarwanda bakunda umuziki kandi bakaririmbira indirimbo z’Imana nicyo Rando yashoje atubwira, kandi ku bahanzi ni byiza gukora ibibarimo. Mu gusoza ikiganiro twagiranye Rando akaba yatubwiyeko bifasha umuhanzi yo akora ubuhanzi anafite n’akandi kandi kinjiza amafaranga biryo byose bikunganirana, ngo icyiba gikomeye nukumenya umwanya wa buri kintu akora.

Kanyamibwa Patrick

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário