Nitwa Rwamwiza I. Jules Bonheur ariko nzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Jules Sentore. Navukivukiye mu gihugu cy’u Burundi ahitwa mu Ngangara, kuwa 10 Ukwakira 1989. Mvuka ndi imfura mu bana 2. Ndi mwene Christian B. na Fanny Umutako, uyu akaba ari umukobwa wa Sentore Athanase se wa Masamba Intore. Amashuri abanza nayize muri Ecole Primaire de Kacyiru, ayisumbuye nyiga i Nyanza muri Igihozo St Peter (Tronc Commun), nkomereza muri Solidality Academy, Gikondo. Nize HEG (Histoire Economy and Geography). Ku bijyanye n’amashuri makuru, nifuza kuzakomereza mu biyanye na muzika, (direct of music).
Impano y’ubuhanzi nayikuye kuri Sentore wandeze akantoza ubutore, guhamiriza, no kuririmba kuva mfite imyaka itanu. Kuririmba byari byarangoraga cyane kuva antoza ndetse rimwe na rimwe Sentore yajayaga angira inama ko mu gihe yabaga ari gucuranga ntajya nyurwa no kumuririmbira kuko yumvaga ntabishobora uko we yabyifuzaga. Ariko kumbwira ko ntabibasha byanteye umuhate wo gukomeza kwihata kuririmba nuko nza kuza kubigeraho.
Ibi byaje gutuma noneho mu gihe yabaga agiye kuryama yarampamagaraga akansaba ko namucurangira nkanamuririmbira.
Gutangira ubuhanzi bwanjye, natangijwe na Masamba amaze kubona ko nshoboye kuririmba nuko akajya antumira mu bitaramo arimo tugafatanya. Ahenshi twakunze kuririmbana ni nko muri Centre d’Echange Culturelle Franco-Rwandais, Serena Hotel n’ahandi henshi.
Indirimbo yanjye ya mbere naririmbye nkayishyira ku mugaragaro yitwa Umugambi Wayo nayikorewe na Producer Pastor P. Nayikoze mu rwego rwo gusobanura uburyo navutse nkanakuramo kuko mbibonamo nk’igitangaza cy’Imana.
Naje gukurikizaho n’izindi ndirimbo arizo : Nahinduwe Mushya, Ni Amararo (y’Imana) nakoranye na Athanase Sentore, Muraho Neza (mperuka gukorera amashusho) n’izindi nyinshi harimo n’izo ntibuka. Muri izi ndirimbo harimo n’ama Album menshi nagiye nyobora.
Mu ndirimbo nakoranye n’abandi bahanzi zagiye zimenyekana harimo iz’icyunamo nka Twibuke Twiyubaka, Turi Umwe (nanditse mfatanije na A6), Iwacu nakoranye na Jay Polly n’izindi.
Ndateganya ko umwaka utaha ngomba gukora album hanze, iyi niyo ntego yanjye ya mbere. Abafana banjye kandi mbijeje kuzabigaragariza mbinyujije mu bitaramo bitandukanye nzajya nkora, ahantu hatandukanye.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Jules Sentore
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário