Reba Video

Reba Video

Urukundo

Itsinda Just Family

Itsinda Just Family

Just Family ni itsinda rigizwe na Kibikiratorwa Radjabu aka Croidja, Habiyambere Jean Baptiste aka Bahati, Shema Jimmy aka M Green. Ryatangiye ari abahanzi bari benshi bakibyina, batangira kuririmba ari bane hamwe na Kim Kizito waje kuza kubavamo bagasigara ari batatu.

Ryavutse mu mwaka wa 2007, bahereye ku ndirimbo Shine yari iya Jimmy aka M Green. Mu guhura kwabo, Croidja yaririmbaga ku giti cye, nuko Jimmy aza kumuhuza ns Bahati hamwe na Kim. Bahurira bwa mbere muri Studio y’I Remera yitwa One Way production aho bakorerwaga indirimbo na Producer Moses.

Baje kummva bakomeza gukora ibindi bihangano bitandukanye birimo indirimbo Umukobwa. Iyi ndirimbo irangiye, umwe muri bo Croidja yaje kwerekeza muri Tanzaniya. Icyo gihe hari mu 2008. Bagenzi be bakomeza guhanga indirimbo no guhura ku buryo itsinda ritazimye. Izo ndirimbo bahimbaga nizo zaje gutuma baza no guhamagarwa ngo bahatanire igihembo cya Salax Awards 2008. Gusa kubw’amahirwe ntibegukanye iki gihembo kuko cyatwawe n’itsinda The Brothers.

Mu 2009, Croidja yaje kugaruka mu Rwanda aho yahise atera bagenzi be ingabo mu bitugu bahita banakorana indirimbo Turiho. Bayikorera muri Top 5 Sai hamew na Producer Mastora. Nuko bakomeza guhanga izindi ndirimbo zirimo nka Angelah bakoreye Kilulu 9 (Nine) Production hamwe na Get Music.

Baje gukomeza guhanga indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda aho bahimbye indirimbo Wikwiheba bakoreye kuri Celebrity Music hamwe na Producer Jimmy. Nyuma yahoo baje gukora indirimbo Bareke, bakorewe na Mastora ukorera muri Iyi production. Baje gukomeza gukora ari nabwo bahimbaga indirimbo Fire baririmbanye n’umuhanzi The Ben muri studio Top 5 Sai hamwe na Producer Jean Luc. Uku gukomeza gukora bataruhuka byatumye bahamagarwa mu bagomba guhatanira Salax Awards 2009, n’ubwo batabashije kuyijyana kuko yatwawe na Urban Boyz.

Bakoze indirimbo n’abandi bahanzi nyuma ya The Ben aho bakoranye na Dream Boyz hamwe na Kamichi. Dream Boyz bakoranye indirimbo yitwa Munyereke naho Kamichi bakorana iyitwa Leilah.

Baje gutandukana n’umwe mubo baririmbaga ari we Kim Kizito nuko bakomeza urugendo rwa muzika ari batatu gusa. Bahita bahimbaindirimbo nka Bakubwire, indirimbo abantu bakekaga ko yari yarahimbiwe gucyurira Kim Kizito bari bagitandukana. Gusa Croidja umwe muri aba bahanzi yabihakanye agira ati :”Ntabwo twamucyuriraga ahubwo ni indirimbo yahimbwe na Kim ubwe ikaba ahubwo inavuga ku buzima bwe (True Story)”.

Nyuma y’aho baje gukomeza gukora aho bakoze indirimbo na Urban Boyz yitwa Ntiyibuka, yakorewe muri Celebrity Music ikozwe na Jimmy. Nyuma baje gukora indirimbo Bindimo baririmbanye n’umuhanzi Bull Dog, yakorewe muri Iyi Production hamwe na Mastola. Baje gukora indirimbo Bareke Rmx bakoranye n’umuhanzi watwaye Salax Awards 2010 mu bagore, Miss Jojo.

Ibi byabahesheje kongera gutorerwa guhatanira igihembo cya Salax Awards 2010, gusa nacyo ntibagitwaye kuko cyegukanywe na Dream Boyz.

Nyuma yahoo bakomeje umurava mu buhanzi bwabo ari nabwo bakoraga indirimbo Party Rmx, bari kumwe na Riderman, bayikorera muri Studio Celebrity Music hamwe na Producer Jimmy. Baje no kongera gukora indirimbo na Producer Junio, iyo ndirimbo ikaba yitwa Ntibizongera, ari nayo ya nyuma iri gucuurangwa cyane bafite hanze.

Baje kugira amahirwe yo guhamagarwa kwitabira muri uyu mwaka wa 2011 mu marushanwa ya East African Music Awards. Indirimbo zabo zatumye bahamagarwa muri aya marushanwa ni indirimbo ebyiri arizo Bareke yakozwe na Mastora iri guhatana n’itsinda P Unity ryo muri Kenya hamwe na GoodLyfe ya Weasle na Radio.

Indi ndirimbo ihatana ni iyitwa Mama yakozwe na Croidja mu rurimi rw’igiswahili, iri guhatana n’itsinda rya Werason, ryitwa Wenge Maison Mere (RDC) n’irindi tsinda rya Papa Wemba (RDC), hamwe n’irindi tsinda ryitwa Msondo Ngoma (Tanzaniya).

Gahunda yabo ni ugukomeza ibikorwa bya muzika, bishimisha abanyarwanda. Banashimira abanyarwanda kuko babahora hafi cyane cyane abakunda kubagira inama ku matelefone. Banasaba abanyarwanda kurushaho kubagira inama mu bikorwa byabo bya muzika.

Bavuga ko hari impano yo gutungurana bategurira abakunzi babo mu minsi ya vuba, ngo abafana bakwiye kubitegaho.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário