Flat Papers ni itsinda ryatangiye rigizwe n’abantu batatu, ubu rikaba rigizwe n’abasore 2 ari bo Steven Ndayishimiye uzwi nka Major-X na Sentore Yves Patrick uzwi nka Sentpy. Ryatangiye kuririmba mu mpera za 2009. Izina Flat Papers bisobanura impapuro zirambuye, baryiyise bashaka kuvuga ko bari bafite impapuro nyinshi zirambuyeho ubutumwa butandukanye bufasha sosiyete nyarwnda bashakaga gutanga. Aha bari batarinjira mu muziki ni uko bahitamo gukora ubuhanzi bwabo bitwa Impapuro zirambuye zuzuye ubutumwa bubatura rubanda. Indirimbo ya mbere bakoze yitwa Iby’Igiciro bakoreye muri F2K, bakayikorerwa na Dr Jack. Iyi ndirimbo bari barayikoranye na Neg-G The General. Iyi ndirimbo yatumye aba bahanzi bumva ko bashobora gukora injyana ya Hip-Hop Old School ari nabwo batangiye gukorana na Lick Lick indirimbo zindi zaje gukundwa. Muri izo ndirimbo harimo nka Gangster in the City, Danger Life (ya Major-X), Wanted (ya Sentpy wenyine), Ishuri ry’Ukuri bakoranye na P’Fla, Isengesho bakorewe na Junior, Ghetto Rap, Papa n’izindi. Bamaze gukora amashusho (video clip) y’indirimbo ebyiri ari zo Gangster in the City n’Isengesho bakaba bavuga ko banateganya kurushaho gukora andi mashusho.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Flat Papers
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário