Reba Video

Reba Video

Urukundo

Eric Senderi Nzaramba

Eric Senderi Nzaramba

Amazina yanjye nitwa Eric Senderi Nzaramba, navukiye mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu nkaba ntuye mu mujyi wa Kigali.

Navutse ku itariki ya 15 Werurwe 1977. Navutse mu muryango w’abana icyenda, ubu dusigaye turi babiri. Data yitwa Rutagwabira Ntampuhwe mama akitwa Mukaderevu Esperanse. Amashuri abanza nayigiye I Nyarubuye n’ay’imyuga atatu.

Nahise njya mu gisirikare cy’inkotanyi gutabara kuko nabonaga ubutegetsi bwari buriho bwari bubangamiye abatutsi bo mu gace k’I Gisaka. Nyuma tumaze gufata igihugu muri 94, naje kuva mu gisirikare muri 97 kubera ko umuryango wanjye nasanze warashize biba ngombwa ko ngomba kwiyubaka.

Umuryango wanjye waguye muri iyo kiliziya yo twasengeragamo I Nyarubuye ndetse n’abaturanyi bo mu Karere k’icyahoze ari Rusumo, Rukira n’abavaga mu zindi komine bashaka kwambuka kugira ngo bahungire Tanzaniya.

Ninjiye ubuhanzi kera nkiri mu itorero ry’aho twari dutuye hitwa Nyarutunga. Twayoborwaga n’umugabo witwa rwabizankwaya n’uwitwa Masasu. Ariko abo bose baje gupfa mu 1994. Nakomeje kugendera kubyo natojwe n’abo bagabo mu buhanzi birimo ubuhanga bari bafite ndetse nkabuvangamo n’ubwo nanjye nari nifitemo. Ni nanjye wayoboraga abo twari turi kumwe n’ubwo nari nkiri umwana bwose.

Ngeze mu gisirikare naje kuba Ossi Morale, nabyo byamfashije mu buhanzi bwanjye. Nuko nza kuvamo ntangira guhimba indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi nk’iyitwa Intimba y’Intore z’Imana, Humura ntibizongera, Nyarubuye Iwacu, Twigirire Icyizere n’izindi nyinshi zigera kuri 42. Izi ndirimbo zikaba zinafite amashusho yazo.

Nyuma naje gukora indirimbo zivuga ku buzima busanzwe, nk’iyitwa Abanyarwanda Twaribohoye, Abasore Bariho Nta Cash, Reka Jarousie, Ndanyuzwe, Sofia, Umunyana, Kora, Abareyo, APR Fc, Sukura Umujyi, Stop Nyakatsi, Cyusa n’izindi nyinshi zigera kuri 33 nazo zifite amashusho yazo.

Naje gukomeza kwegukana ibikombe byinshi nk’igikombe nahawe n’Umujyi wa Kigali cy’indirimbo yitwa Sukura Umujyi. Iki gikombe cyampesheje itike yo gutembera muri Afurika y’Epfo na Madagascar. Naje no gutoranywa mu bahanzi batatu muri Afurika bafite indirimbo zishobora guhoza abana bahuye n’imitingito ku isi, imyuzure, Jenoside n’ibindi biza.

Aya marushanwa yasabaga kuba umuhanzi afite indirimbo yaririmba akababarana na ba bana n’indi ishobora guhita ibakura mu kababaro bari barimo kandi mu rurimi rw’ubwenegihugu bwawe. Ayo marushanwa yabereye mu gihugu cya Kenya nza gutoranywa ndi uwa kabiri kubera indirimbo yanjye Intimba y’Intore n’Abasore bariho nta Cash.

wa mbere yabaye uwo muri Malawi, njye nza ndi uwa kabiri ndi umunyarwanda, uwa gatatu aba uwo muri Tanzaniya. Aho twaje guhurira mu burayi mu Gihugu cy’u Buholandi, nza no gutoranywa mu bahanzi batatu bitwaye neza mu gushimisha ba bana b’imigabane yose y’isi.

Byatumye badutembereza mu bihugu bitanu ari byo u Bufaransa, U Budage, mu Busuwisi, mu Bubiligi tuvuye mu Buholandi ahaberaga ayo marushanwa yabaye mu mwaka wa 2008.

Nakomeje gukora cyane nshimisha abafana banjye, nza no gutoranywa mu bahanzi icumi batioranyijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kumwamamaza mu gihugu cyose turi kumwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi umunsi ku munsi.

Nagaragaye mu bahanzi bakunzwe cyane muri iryo yamamaza kuko wasangaga indirimbo zanjye bazizi cyane nkaba nafite umwihariko wo gusanga abo bafana banjye cyane cyane abaciriritse aho bari mu gihugu hose. Ibyo byamviriyemo guhabwa igihembo na perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kujya muri America(muri Mexico) gushyigikira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 aho yari iri mu gikombe cy’isi.

Ayo ni amateka akomeye abahanzi b’abanyarwanda batarabona.

Kuri ubu ubuhanzi bwanjye bwanangejeje kuri byinshi, harimo kuba ubu ntakigenda n’amaguru kuko naguze imodoka nkuye mu ijwi ryanjye, ibi nabyo mbishimira Imana.

Ubu nkora amanywa n’ijoro kugira ngo abafana banjye duhorane haba mu maso ku matwi no mu mubiri wose banyiyumvamo mu muziki mbaha. Nkaba mfite gahunda y’uko mu mwaka wa 2015 nzaba ndimo nsarura ibyo ubu ndi kubiba mu muziki wanjye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário