Nitwa Dukunde Gretta nzwi ku izina rya Gretta. navutse kuwa 11 Ugushyingo 1992. Ndi imfura mu muryango w’abana 4. Ndi mwene Gerard Rusengamihigo na Goreth Niyonkuru. Ndi umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB. Amashuri abanza nayize St Etienne du Burundi, ndangiriza mu kigo cy’Amashuri abanza ya Kacyiru. Amashuri yisumbuye nayahereye muri Ecole Secondaire St Bernadette de Kamonyi, ndangiriza muri APAPER. Ndateganya gukomereza amashuri yanjye mu gihugu cya Uganda i Kampala. Natangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2011, mpereye ku ndirimbo nise ’Isezerano’ nari nakoranye na TMC wo muri Dream Boyz, nyikoreye muri F2K Studio nyikorewe na Dr Jack. Naje kuyisubiramo nyikorana n’abahanzi Mc Fab ndetse na Fireman. Ubu ndateganya gusohora indirimbo yitwa ’Sinaguhara’ mu minsi ya vuba, ndetse n’izindi zitandukanye ndi kugenda nkora. Impano y’ubuhanzi nyikura kuri mubyara wanjye twabanye cyane antoza ibijyanye n’ubuhanzi, by’umwihariko kuririmba. Kuri ubu aririmbira muri Canada.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Dukunde Gretta
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário