Reba Video

Reba Video

Urukundo

Buzindu Uwamwezi Aline aka Allioni

Buzindu Uwamwezi Aline aka Allioni
Nitwa Buzindu Uwamwezi Aline nzwi ku izina rya Allioni. Iri zina ni izina niswe mu bwana mpitamo kurikoresha mu buhanzi bwanjye. Navutse kuwa 22 Ugushingo 1992. Navukiye i Kigali-Kibagabaga. Ndi mwene James Buzindu na Mariette Mukarugango. Ndi bucura mu muryango w’abana batandatu. Ntuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko-Kibagabaga. Ndirimba mu njyana ya Dancehall

Amashuri abanza nayatangiye muri Lycee la Colombiere nyarangiriza muri St Joseph-Kicukiro. Ayisumbuye nayatangiriye nyarangiriza muri la Colombiere.

Allioni n’ubuhanzi

Gutangira ubuhanzi nabihereye ku gukunda kuririmba. Naje kubisaba ababyeyi banjye baza kubyanga kuko nari nkiri muto, nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Nyuma baje kubona ko ari ibintu bindimo barandeka. ”Bose (Papa na Mama) bavugaga ko nkiri umwana ko bishobora kumbuza kwiga.”

Ninjiye bwa mbere muri Studio nko mu mpera za 2010, ubwo nakoraga indirimbo nise "Twishimane". Iyi ndirimbo nayikoreye muri Studio IYI Production igikorerwamo na Producer Mastora. Nayikoranye na Nicky hamwe na Patkwiz. Gusa iyi ndirimbo ntiyamenyekanye kuko tutayamamaje cyane. "Byari nko kwishimisha"

Nyuma yaho, muri Mutarama 2011, nasubiye muri Studio IYI Production nkora indirimbo nise “Wake”. Muri Mata nayikoreye amashusho kwa Producer Franco.

Nyuma yaho nakomeje kugaragara mu muziki ahanini nitabira ibitaramo birimo ibyagiye binshimisha nk’imurikwa rya Album ya Riderman, Imurikwa rya Album ya Dream Boyz.

Naje kujya muri Uganda nkorerayo indirimbo yitwa “Impinduka”. Iyi ndirimbo nayikorewe n’umwe mu batunganya indirimbo (Producer) bazwi ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba, ari we Washington. Ndateganya kuyikorera amashusho mu minsi ya vuba.

Indirimbo Ze Zikunzwe


1
Impinduka - Allioni
2
Twishimane - Allioni feat Nicky & Patkwiz
3
Wake - Allioni

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário