Reba Video

Reba Video

Urukundo

The Ben ku mwanya wa mbere mu bahanzi b'Abanyarwanda baba mu Mahanga

Nyuma y’amatora yakozwe ku rubuga rwa facebook no mu kiganiro Isango na muzika, byagaragayeko umuhanzi The Ben ariwe uza ku mwanya wa mbere mu bahanzi b’abanyarwanda baba mu mahanga ariko bakunzwe cyane kurusha abandi hano mu Rwanda. Amanota yatanzwe hakurikijwe umubare w’abantu batoye bakoresheje terefoni, abatoreye kurubuga rwa interineti facebook ndetse n’abohereje ubutumwa bugufi batora mu kiganiro isango na Muzika.

Twagerageje gukora urutonde rurerure rw’abahanzi nyarwanda twashoboye kumenya baba mu mahanga , dore ko bamwe bari bamaze iminsi batubaza niba abo bahanzi bagikora umuziki cyangwa bagihumeka umwuka w’abazima. Dore urutonde rw’abahanzi nyarwanda baba mu mahanga:

Abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cy’Ububiligi: Ben Kipeti, Nyiranyamibwa Suzanne,Byumvuhore Jean Baptiste,Tuty, Coup Sec, No Stop, O G The General, Mihigo Francois Chouchou, Masabo Nyangezi, Code ex Faycal, Muyango n’Imitali, Cécile Kayirebwa, Kizito Mihigo. Abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa: Afsna Rhamatali, Ben Rutabana, Mboneye Eulade, Ben Kayiranga, Darius Kabalisa. Abahanzi nyarwanda baba muri Amerika: Jean Paul Samputu, Fashaho Focas,The Ben, Meddy, Iyadede, K8 Kavuyo, Ganza Sick City ,Scooper Knight, Enric Sifa, Dada Cross. Abahanzi nyarwanda baba mu Buhorandi: Paulin na Lambert, Mc Mahoniboni. Ababa mu Buhinde: Young Junior, Twizzy Bo, Yves The Track, Gitego Cedric.

Ababa mu Bwongereza(Lil P, Roger Coga, Christine), Uburundi(Eddy Kamoso), Afurika y’epfo(Roger, Nicolas), Uganda(Sankara, Mento), Canada(Casanova, Frank Joe, Mighty Popo, Jays Family, Miss Nina, Corneille Nyungura, Shad Kabango, Nyabyenda Donate, Degaulle).

Hari n’abandi bahanzi baba mu bihugu tutizeye neza, harimo nka: (Big Dom(Belgique),M Chris(France),FA4(Belgique),Ciney(Gabon),Iradukunda Valerie, Rik Akaga(France),Anny Gatera(France),Nkurunziza Francois(Belgique), Mr Lex(Allemagne),Cadette Mazimpaka(Canada),Sister Masha (Russia),Ngunga Tchatching(Canada),Emile Nzeyimana(Kenya),NPC(South Africa), Victoire, Richard Nic Ngendahayo(USA),Lokua Kanza(France), Cloud Tissa(Allemagne),Sowers Tanzanie, Simbi Sylivie( Italie).

Abahanzi 10 bambere, harimo Umuhanzi The Ben uyoboye uru rutonde rw’abahanzi baba mu mahanga, aho yakurikiwe n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, kumwanya wa 3 haza Ben Rutabana, agakurikirwa na Meddy, ku mwanya wa gatanu haza Byumvuhore, agakurikirwa na Daddy Cassanova, kumwanya wa 7 hari Masabo Nyangezi, ku mwanya wa 8 haza Ben Kayiranga, ku mwanya wa 9 Frank Joe na Kizito, naho ku mwanya wa 10 hakaza umuhanzi Kizito Mihigo.

Wowe ni abahe bahanzi nyarwanda 10 baba mu bihugu byo hanze, washyira ku mwanya wa mbere wumva ukunze kurusha abandi?

Related Posts by Categories



1 comentário:

ballardpadovani disse...

How much does the slots cost to play in a casino? - Dr.MD
Are 순천 출장샵 slot machines worth betting? — If you like casino slot machines, you'll also 광양 출장샵 be 대구광역 출장샵 interested in 남양주 출장샵 a 목포 출장안마 variety of options.

Enviar um comentário