Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ibyamamare: TUYISHIME Joshua Polly a.k.a JAY POLLY

JAY POLLY

TUYISHIME Joshua Polly uzwi cyane ku mazina ya JAY POLLY, yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, taliki 5 Nyakanga 1988, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Ubwana bwe bwaranzwe no kuba atarakundaga ishuri, yari wa mwana ujyayo bamusunika, ahubwo we akanyurwa n’amafilimi na cartoons. Ni mwene NSABIMANA Pièrre na MUKARUBAYIZA Marianne.

Jay Polly ni umuraperi wo muri crew ya TOUGH GANGS, akaba akora Gangsta Rap yo mu ishuri rya kera, akaba yararerewe i Gikondo, yiga amashuri y’ikiburamwaka ku ishuli ry’inshuke rya Kinunga.

Amashuri abanza yayize ku Ishuli ribanza rya Kinunga. Ayisumbuye ayatangirira kuri E.S.K ku Kicukiro, anayakomereza aho muri section yiga Arts Plastiques.

UBWANA BWA JAY POLLY N’UKO YAHUYE NA MUZIKA (RAP)

Kubera ko maman we yaririmbaga muri korali HOZIANNA yo ku rusengero rwa ADEPR Gakinjiro, na we yagiye muri korali y’abana yo kuri urwo rusengero nkuko abandi bana bari bafite ababyeyi muri HOZIANNA babigenzaga.

Gukunda injyana ya rap, Jay Polly yabikuye kuri mukuru we witwa Maurice, atangira gukunda ukuntu yambara, uko yitwara adasize n’ubwoko bw’umuziki yumva. Mu mwaka wa 2002, icyo gihe yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagiye muri groupe ibyina injyana zigezweho (danse moderne) yitwaga “Black Powers”, amara uwo mwaka wose ayibyinamo.

Tough Gangs, Group Jay Polly abarizwamo

Mu mwaka wa 2003, ageze muri E.S.K, yongeye guhura n’imwe mu nshuti ze zo mu bwana ariyo GREEN P. Kuko yari amaze kumenyera kubyina, byamufashije gukomereza mu yindi groupe aho ku ishuri, ari nako akunda kwigana indirimbo z’abandi haba mu ishuri mwalimu adahari, aho babaga bavuza ingoma ku ntebe cyangwa akazigana mu bitaramo byaberaga ku ishuri byateguwe mu rwego rw’ikigo.

Mu 2004, afatanije na Green P n’abandi batatu barimo Perry G, bakoze crew bayita G5. Icyo gihe batangira kwandika indirimbo ndetse mu gihe gito bari bageze muri studio TFP kwa BZB, aho bakoreye indirimbo yabo ya mbere bayita “NAKUPENDA”, iyi ndirimbo ikaba yari mu ndimi z’igiswahili n’ikinyarwanda, ikaba yari mu njyana ya RnB. Muri uyu mwaka, mu kwezi kwa gatandatu bakoze indi ndirimbo bayita “NGWINO”, aho Green yaririmbaga naho Jay akora ahari rap, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Rama Kweli. Iki gihe muri G5 haririmbagamo abantu babiri gusa aribo Jay Polly na Green P.

Tukiri muri uyu mwaka wa 2004, Jay Polly yakoze byinshi muri muzika kuko yarimo awinjiramo, nyuma y’amezi atarenze abiri, icyo gihe hari mu kwezi kwa munani nibwo basohoye indirimbo ya mbere yose ari rap aho we na Green P na Perry G bayifatanije. Iyi ndirimbo yitwa “Hip Hop Game.”

TOUGH GANGZ

Jay Polly yaje kumara igihe adasohora indirimbo icyo gihe G5 iba irahagaze. Hagati aho yarimo ashakisha studio yo gukoreramo, anagerageza kwandika indirimbo atibagiwe n’akazi nyamukuru k’amasomo. Ari kumwe na Green P baje guhura na Lick Lick akorera muri ONB ku Kicukiro, nyuma y’iminsi mike abahuza na Bulldogg, aho bahereye bashinga TOUGH GANGS. Muri icyo gihe, Jay Polly yahakoreye indirimbo yitwa “Money”, Green P akorana na The Ben indirimbo yitwa “Nyumvira” naho Bulldogg akora “Abirabura”. Kubera ikibazo cy’ijwi ritabaga ari ryiza mu ndirimbo zakorerwaga aho muri ONB, bahisemo ko zidasohoka, nyuma zikosorerwa muri studio nka F2K na Sound of Hope. Imwe mu ndirimbo bakoze nka crew ni “Freestyle” icyo gihe bari bane, harimo na TWIZZY BO.

Aho Lick Lick agereye muri F2K nibwo batangiye gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane nka “KWICUMA”, “SIGAHO”, “UMENYE KO”, “TARGET KU MUTWE” iki gihe bari bamaze kumenyana na Pacson, aha TOUGH GANGS bakaba bari basigaye ari batatu kuko Twizzy Bo yari yaramaze kujya kwiga mu Buhinde.

P FLA amaze igihe kitari kinini ageze mu Rwanda, ntibyatinze aba yinjiye muri TOUGH GANGS kuko yakoraga style isa n’iyabo. Indirimbo ya presentation nk’umwe mu bagize crew ni “UMUNSI W’IMPERUKA (REMIX).” Nyuma gato hiyongeraho Kibiriti a.k.a Fireman wari usanzwe ari kumwe na Bulldogg.

Uretse kuba ari umuraperi, Jay Polly ni umunyabugeni muri association yitwa “IVUKA” yo ku Kacyiru, niyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2009, byabaye ngombwa ako amara amezi agera kuri atandatu aba ku Gisenyi, akorera muri atelier ya IVUKA yaho. Avuyeyo mu kwezi kwa gatandatu, yahise akora indirimbo “IBYO UBONA” muri F2K ikozwe na Lick Lick, nyuma y’amezi abiri akora “NDACYARIHO” muri F2K ikozwe na Junior.

UBUZIMA BUSANZWE BWA JAY POLLY

Jay Polly afite indyo imunyura. Agubwa neza cyane iyo ariye ifiriti, inyama n’ibindi bijyana nabyo, abenshi bakunze kwita indyo y’abifite. Akunda umukino wa basketball. Nubwo yaguye, yemera ko ari umukirisitu. Abakobwa birabura bamunyura ijisho kubi, kuri ubu akaba anafite umukobwa w’inshuti ariko atashatse ko amenyekana izina.

Jay Polly yifuza ko abanyarwanda bagakunze muzika kuko mu Rwanda inahari, bakamenya ukuri kuko hanze aha hari abantu babeshya, ariko nk’umuraperi bagakunda Rap kandi ya nyayo, ifite inyigisho nyinshi zitoroshye guhita uzumva ariko uzisobanukirwa uyihaye akanya, anabona abantu bakayifashe nk’umuco wabo. Abantu benshi bakunze kuvuga ko abaraperi ari nk’abasazi, Jay Polly ntabihakana ariko kuri we “abaraperi ni abasazi baguye ku ijambo.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário